RFL
Kigali

Umushahara w'ibihumbi 15, gusezera kuri Police FC agiye i Burayi akisanga i Musanze: Imurora Japhet wasezeye kuri Ruhago ni muntu ki?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/06/2021 15:43
1


"Warakoze cyane kuri buri kimwe bwana Imirora". Amagambo yaranze umunsi wa Gatanu wa shampiyona Musanze FC yatsinzeho Gorilla FC ndetse na Imurora Japhet agasezera ku mugaragaro.



Umurava, urukundo, ubwitange, icyizere cy'ejo hazaza, gukora cyane, ndetse n'ikinyabupfura, ni bimwe mu byaranze Imurora Japhet. 

Imurora Japhet yakiniye amakipe atatu mu Rwanda arimo Marine FC, Musanze FC, na Police FC. Gusa Musanze yayikiniye inshuro ebyiri.


Mu kiganiro yagiranye ni InyaRwanda.com ubwo yari amaze gusezera, yatugarukiye ku rugendo rwe avuga ko rwaranzwe no kwihangana ari bimwe mu byatumye ahirwa mu mupira w'amaguru. Ati: "Murakoze, kuri uyu munsi nsezeye kuri Ruhago yatwaye igice gikomeye cy'ubuzima bwanjye, ariko birangiye iminsi igeze ku musozo". 


"Ndashima cyane urugendo nanyuzemo kugira ngo ubu mbe ndi aha. Ndibuka neza natangiye umupira w'amaguru ndi umuzamu, aha nigaga, kuri Esa Gisenyi, mpava njya kuri Auto Gitarama ariho natangiye gukina nka Rutahizamu. Ndangije amashuri y'isumbuye, nahise njya i Gisenyi ariho nyuma nisanze  muri Marine FC icyo gihe nari mfite imyaka 18, Marine nyikinira kuva 2007 kugera 2009".


Marine nayo yari yazanye impano nk'umukinnyi wabakiniye 

"Sinzibagirwa umunsi nahembwaga ibihumbi 15 ariyo mafaranga ya mbere nakuye mu mupira w'amaguru" Imurora Japhet. Yakomeje ati "Nkigera muri Marine ntabwo nahise mpabwa ibyangombwa ariko nahabwaga amafaranga ibihumbi 15 by'umushahara, nyuma naje kugira amahirwe Bekeni ampa umwanya nza gukina umukino wa mbere twahuyemo na Police FC nsindamo n'igitego cyari icya mbere muri shampiyona nsinze kikaba ari nacyo gikorwa nibuka mu mupira w'amaguru cyiza cyambayeho."


Imurora Jephet yavuye muri Marine ahembwa ibihumbi 40 agurwa na Musanze ibihumbi 800, atangira ubuzima bushya mu rugo.

"Mu Musanze ntabwo twatangiye neza kuko ikipe amafaranga yari yaratwemereye itayaduhaye, ahubwo hajemo ibibazo kugeza ubwo ikipe imanutse mu cyiciro cya 2 ariko itabarwa n'uko Atraco FC yari imaze gusenyuka." Imurora Japhet aracyatuganiriza.


Nyuma ikipe yaje kumanuka mu cyiciro cya 2, mu 2011-2012 ihita izamuka itwaye igikombe cy'icyiciro cya 2 ari nacyo gikombe cya mbere yari yegukanye mu buzima bwe. Mu myaka 6 yakiniye Musanze mbere yo kwerekeza muri Police yari umukinnyi ngenderwaho, ndetse byatumye atangira ubuzima bushya muri Police FC aho yagiye muri iyi kipe aguzwe Miliyoni 2 ku mwaka umwe yari asigaranye w'amasezerano.

Ati: "Muri Police nasanzemo Cassa nk'umutoza mukuru, gusa ubuzima bwarangoye, kuko nasanze Tuyisenge Jacques ariwe Kapiteni kandi twarakinaga ku mwanya umwe. Nyuma yaragiye nanjye ntangira gukina, twegukana igikombe cy'Agaciro mu 2014-2015 cyari igikombe cya 2 negukanye mu buzima bwanjye."

Umwaka wa 2017 wari uwa nyuma muri Police ndetse no muri Kigali, gusa byari bigoye kuko icyo gihe Imurora Japhet yashakaga kujya gukina hanze ariko ntibyamukundira ariyo mpamvu yahise asubira muri Musanze ari naho yashoreje umwuga we wo gukina n'ubwo yari yize ibijyanye n'amashanyarazi atigeze akoramo na rimwe.


Jephet yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere ku myaka 18 akaba asezeye kuri Ruhago afite imyaka 32.

Ati: "Ndi umuntu ufata ibyemezo bikakaye abenshi batatekerezaga, ari nayo mpamvu mfashe uyu mwanzuro wo gusezera hatazagira nubaza ngo runaka yagiye he. Musanze nziza yabayeho ni iya 2013-2014 yari ikipe nziza twari dukomeye kurenza ikindi gihe cyabayeho, sinzayibagirwa."

N'ubwo amanitse inkweto yemeza ko ibyo atakoze muri Ruhago ari byo agiye gukora hanze y'ikibuga. Yagize ati "Hari byinshi nashatse kugeraho nkiri umukinnyi ariko mbona bitagikunze ariyo mpamvu nsezeye kuri Ruhago, numvaga nshaka kuzakina hanze ariko ntibyakunze gusa ngomba kuzareba niba nzabikora nshoje cyangwa se nkavamo umutoza ukomeye, umucuruzi, n'ibindi."


Marine yayikiniye imikino 30 kuva 2007-2009 ayitsindira ibitego 7, Musanze FC kuva 2009-2015 yayikiniye imikino 117 atsindamo ibitego 28, ajya muri Police kugeza mu 2017 ayikinira imikino 49 atsindira ibitego 15, agaruka muri Musanze FC akinamo kugeza uyu mwaka w'imikino asezeye, yari amaze gukina imikino 83 atsindamo ibitego 18.

"Kwinjira mu cyiciro cya mbere mvuye ahantu hatazwi nkaza nkatsinda ibitego, ndi umunyarwanda kuko icyo gihe abanyamahanga bari bemewe 100% icyo gihe ni bwo nagize ibihe byiza ntazanibagirwa." Imurora Japhet






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sam N2 years ago
    Yagize neza gusezera kumugaragaro gusa statistics zatera kwibaza niba arizo yarirengagijwe ese nihehe twazisuzumira umenya yariyandikiraga mugakayi.anyway mahirwe Masa nubundi buzima atangiye





Inyarwanda BACKGROUND