RFL
Kigali

Alyn Sano yasohoye indirimbo ‘Hono’ y'abagabo baburira umwanya abagore babo igaragaramo Rutambi-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:18/06/2021 12:40
0


Hono ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Alyn Sano umwe mu bahanzi b’abahanga bidashidikanwaho n’abakunzi b’umuziki nyarwanda bitewe n’ubuhanga, umurava agira mu kuririmba no kumurika ibyiza by’umuziki we binyuze mu ijwi rye.



Hono ni indirimbo yanditswe n’umuhanzi Mr Kagame, itangira ifite umudiho cyane w’ijwi ku bakunda kwibyinira izi mbyino zigezweho ndetse bakabasha kwizihirwa binyuze mu buhanga n’umudiho biri muri iyi ndirimbo yatunganyijwe n’umwe mu ba Producer bagezweho mu Rwanda, Element.

Mu kiganiro uyu muhanzikazi yahaye InyaRwanda.com, yatangiye asobanura byinshi kuri iyi ndirimbo ye nshya n’aho igitekerezo cyavuye kugira ngo isohoke iryoheye amatwi ndetse n’abayireba bayisubiremo inshuro zirenze imwe.

Uyu muhanzikazi yahishuye kandi ko ari indirimbo yanditswe na Mr Kagame, anavuga uburyo yatekereje gukoreshamo umukinnyi ndetse n’umwe mu banyarwenya Rutambi mu ndirimbo aho akina ari nawe ushingirwaho ku bivugwa mu nkuru y’uyu muryango.

Alyn Sano yabwiye abafana be ko aribo akorera umunsi ku wundi

Yagize ati "Iyi ndirimbo ivuga ku bagabo baburira umwanya wabo  abagore bakitwaza akazi buri gihe ariko mu byukuri atar ibyo rero n’ibyo ngibyo nashatse kuvugaho ni igitekerezo cyaje uko nguko.Ni indirimbo yanditswe na Mr Kagame naramwisunze kubera ko ari umwanditsi mwiza kandi ibyo namushakagaho narabibonye.

Ni Video igaragaramo umukinnyi wa Firime witwa Rutambi. Umuhanzikazi Alyn Sano yavuze ko impamvu yatekereje Rutambi ari uko ajyanye n’ibyo we n’ikipe ye bashakaga kandi agaragara neza ni byo bashingiyeho bamukoresha.

Alyn Sano yasoje avuga ko akora umuziki kugira ngo ahe ibyishimo abakunzi be rero nibayireba bakishima araba ageze ku byifuzo bye n’ubundi ahora yifuza mu buzima bwe ko abakunzi be ni bo akorera kugirango bishime.

KANDA HANO UREBE HONO INDIRIMBO NSHYA YA ALYN SANO








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND