RFL
Kigali

Mugabo Gabriel wari washinjwe gufata ku ngufu umugore, yagizwe umwere

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/06/2021 11:45
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Sunrise FC bwemeje ko myugariro w’iyi kipe, Mugabo Gabriel wari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku ngufu umugore w’imyaka 27, yagizwe umwere ahita arekurwa.



Binyuze ku rukuta rw’iyi kipe rwa Twitter, Sunrise FC yemeje ko Mugabo Gabriel yagizwe umwere, ararekurwa. Ubwo butumwa bugira buti: ”Buri gihe ukuri kuratsinda! Welcome back Gaby”. Munsi bahise bashyiraho ifoto y’uyu mukinnyi yambaye umwenda wa Sunrise FC.

Uyu mukinnyi yafatiwe ku kibuga cya Sunrise (Stade Amabati) ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021, nyuma y’umukino wa shampiyona Sunrise FC yari amaze kunganyamo na Gasogi United 1-1.

Byavugwaga ko Mugabo yakoze icyo cyaha tariki ya 12 Gicurasi 2021 akomeza kwihisha inzego z’umutekano. Uyu myugariro yamaze kugaruka mu rugo, akaba agiye gukomeza gufasha iyi kipe mu rugamba irimo rwo gushaka uko yasoza shampiyona y’uyu mwaka iri mu makipe meza.

Mugabo yageze muri Sunrise avuye muri KCB yo muri Kenya, akaba yaranakiniye amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo Mukura, Police FC na Rayon Sports.

Mugabo yamaze kurekurwa na RIB

Mugabo Gabriel agiye kugaruka gufasha Sunrise mu mikino ya shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND