RFL
Kigali

Igisubizo cya Producer Element ku nkumi yitwa Fifi yamusabye urukundo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:18/06/2021 13:29
0


Mu kiganiro kuri Kiss FM Inkumi zitari nke zagaragaje ko zihebeye Producer Element maze imwe [Fifi] itabiciye ku ruhande yisabira urukundo mu mayeri yaka n’aka nimero. Mu mvugo ye Element yemeye kumuha nimero ariko iby'urukundo ashimangira ko igihe cyabyo kitaragera hakibura nk’imyaka 6. Ese Fifi arategereza?.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kamena 2021, Producer Element ni we wari umutumirwa mu kiganiro “Breakfast with the stars” cya Kiss FM gikorwa na Sandrine Isheja na Arthur Nkusi. Uyu mu peroducer umaze kwerekana ko ashoboye mu gihe gito amaze, yakoze indirmbo nyinshi zamutumbagirije ubwamamare ku buryo ari mu bakunzwe kandi bagezweho muri iki gihe. 

Muri iki kiganiro yeretswe urukundo n’abafana batari bake gusa na none umubare munini wari igitsinagore [ abakobwa] nk'uko abanyamakuru bagikora bagiye babigarukaho bashingiye ku butumwa butandukanye bagiye bakira.


Abakobwa bagaragaje ko bakunda cyane Element mu kiganiro yagiranye na Kiss FM

Arthur hari aho yageze maze agira ati ”Hari umukobwa wambwiye ati umumbwirire ko aseka neza ariko ntuvuge izina uvuge anonimasi urumva ko abakobwa baragukunda cyane (…..) imitima ndi kubona hano si gusa”. 

Bakiri ku bijyane n’uburyo Element akunzwe n’abakobwa cyane hari aho byageze umukobwa witwa Fifi wari ukurikiye ikiganiro asaba urukundo atabiciye ku ruhande. Sandrine Isheja umwe mu bakora iki kiganiro yagize ati ”Ariko abitwa ba Fifi hano ndabona ibintu byakaze, ngo mumumbarize niba afite umukunzi niba ntawe mumpe contact ze kandi munsomere sms dore murimo murandya seen!”.


Sandrine yahise asaba Element kugira icyo asubiza Fifi, maze amusubiza agira ati ”Icya mbere ndacyari umwana hahahah! Ebana ndacyari umwana cyane ku buryo ibyo bintu byaba nko mu myaka itandatu wenda”.

Byanga bikunda Fifi yari akurikiye ikiganiro kuko yababwiye ko bari 'kumurya seen' akabasaba kumusomera ubutumwa. Sandrine yahise abaza Fifi niba yakwihanganira imyaka itandatu ati “Fifi urumva wategereza imyaka 6?’’. 

Bakomeje gutebya maze Arthur atera urwenya avuga ko wenda na Fifi ashobora kuba akiri umwana maze mugenzi we Sandrine nawe yungamo avuga ko abana bamenyana bagakurana. Element yahise agira ati ”Uwo muntu agomba gufata contact zanjye tukavugana”.


Arthur na Sandrine bakiriye Element mu kiganiro gikunzwe bakorana

Bongeye kumubaza niba 'message' z’abakobwa zariyongereye kubera igikundiro afite muri uyu muziki n'uko abifata, maze Element ashimangira ko bimutera imbaraga kuko bimwereka ko abantu bakunda ibyo ari gukora bigatuma yiyemeza kutabatenguha. Producer Element yakoze indirimbo zakunwe n'abatari bake nka "Saa Moya" ya Bruce Melodie, "Nazubaye" ya Juno Kizigenza n'izindi nyinshi.

REBA HANO INDIRIMBO SAA MOYA YAKOZWE NA ELEMENT









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND