RFL
Kigali

Mbonyi na Clarisse barashishikariza abantu kugana 'Rwanda Forensic Laboratory' y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:18/06/2021 11:58
1


Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) abenshi barayirahira bitewe n’uburyo itanga ibimenyetso byifashishwa ahantu hatandukanye by'umwihariko mu butabera. Israel Mbonyi na Clarisse Karasira ni bamwe mu byamamare bari gushishikariza abantu kugana iyi Laboratwari.



Muri serivisi iyi Laboratwari itanga harimo serivisi zo gupima ADN hagamijwe guhuza ibimenyetso n’ahabereye icyaha cyangwa umuntu n’abo bafitanye amasano ya hafi hifashishijwe uturemangingo, cyangwa serivisi zo gupima ibyashobora guhumanya umuntu bikaba byanamuviramo urupfu nk’igihe yarozwe.

Umuhanzi Israel Mbonyi  ukunzwe mu ndirimbo zo guhimbaza Imana ndetse n’umuhanzikazi Clarisse Karasira ukunzwe mu njyana ya Gakondo ni bamwe mu basobanukiwe n’izi serivisi ndetse bakaba bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu kugana iki kigo cya Rwanda Forensic Laboratory (RFL) kubera ko serivisi zatangirwaga mu mahanga ubu zose ziri gutangirwa mu Rwanda.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Israel Mbonyi yagize ati ’’Njyewe numva ari byiza kumenyesha abantu uburengazira bwabo kubabwira ko gupima ADN bitagisaba kujya hanze ko ari ibintu bikorerwa mu Rwanda kuko hari igihe abantu bamaze igihe barengana kubera kutamenya serivisi zimwe na zimwe zitandukanye zikorwa ku birebana n’ibyaha biba byabayeho". 

Ati "Rero kuba ubungubu dufite iterambere rigeze kuri uru rwego nanjye kuba natanga umusanzu wanjye mu kubwira abanyarwanda ko ibyo bintu bihari numvise ko ari umugisha kuri njyewe kandi birareba abantu bose abakirisitu n’abatari abakirisitu.’’

Umuhanzikazi Clarisse Karasira nawe yunze mu rya Israel Mbonyi agira ati: "Inyungu ya mbere abanyarwanda bazakuramo ni uko hari abanyarwanda bajyaga gushakira izi serivisi mu mahanga nabo bagoma kubimenya ntibatekereze kuzishakira hanze kandi twabitangiye gushishikariza abanyarwanda hari abari kutubaza tukabasobanurira bigaragare ko umusaruro uzaboneka".

Yakomeje ati "Icyo twababwira ni uko izi servisi zose ziboneka hano mu Rwanda kandi rwose n’ibisobanuro byose birahari nta n’ubwo ari ADN gusa, ni Serivisi zose n’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera bamenye ko zihari hari numero zabo zirahari bakorera ku Kacyiru banabahamagara kuri 4636 ni ibintu biri hafi yabo buri muntu wese yageraho.’’

Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye n’umuvugizi wa Rwanda Forensic Laboratory, Samvura Jean Pierre yavuze impamvu bahisemo gukoresha abahanzi ndetse n’abakurikirwa cyane, asobanura ko ari uburyo bashaka kumenyekanishamo ikigo n’ubutumwa bashaka gutanga kugira ngo abajyaga gushakira Serivisi y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera hanze bamenye ko mu Rwanda izo serivisi zihari. 


Yagize ati "Bariya bantu bakurikirwa n’abantu benshi icyo bavuze kimenywa n’abantu benshi icyarimwe n’abo bakurikirwa bakabasha kugisangiza abandi batandukanye rero intego yacu ni ukumenyekanisha ikigo ku batakizi kugira ngo ufite ikibazo wese akigane. Abo twifuza ko bigeraho ni abanyarwanda bose muri rusange n’abanyamahanga nabyo bigomba kubageraho kandi ubu bukangurambaga buri gutanga umusaruro kubera ko ukurikije uko twatangiye abantu twari dufite tugomba kwakira uyu munsi bagenda biyongera ku buryo bugaragara ku buryo ubona kwamamaza, kumenyekanisha ikigo bigenda bibyara umusaruro ugaragara".

"Ubundi inshingano z’iki kigo ni ugufasha mu gutanga ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera, mu buzima busanzwe twari tumenyereye ko umuntu avuga ngo kanaka yankubise noneho bavuga ngo yankubise icyo bakoraga babazaga abantu babibonye ni bande ariko muri abo bantu babibonye ntawagaragazaga ubumuga wagize kubera iyo nkoni bagukubise ubu ngubu aho tugeze twebwe dushobora kwerekana ngo ubumuga bwageze kuri uwo muntu bungana gute".


Uyu muvugizi wa RFL yakomeje agira ati "Icyo ni kimwe, umuntu ashobora kuza akiba nk’ahantu cyangwa bakamukeka ko yibye ahantu ariko ugasanga bazanye nk’itsinda ry’abantu nk’ijana icyarimwe ntabwo abantu 100 bashobora kwiba mu rugo rumwe, birashobora ko babikora ariko ntabwo bakwinjira mu rugo rw’umuntu icyarimwe icyo gihe twebwe dushobora gufata ibintu by’aho hantu habereye icyaha tukamenya ngo muri abo bantu uko bangana gutya ni nde wakoze ahangaha akahinjira, ibyo urumva bitandukanye no kuvuga ngo nabonye kanaka akora ibi. Ibyo nabonye kanaka akora ibi bishyigikiwe n’ibimenyetso bya gihanga".

Ati "Tujye nko kuri DNA muri iyi minsi ujya ubona abana b’abanyeshuri batewe inda cyangwa se basambanyijwe. Ubungubu iyo uvuze ngo kanaka yateye kanaka inda ubungubu aho bigeze twerekana se w’umwana na nyina w’umwana, urumva ntabwo ushobora kuvuga ngo barambeshyera kandi ibimenyetso biri kwerekana ko uri se w’umwana, nayo ni indi ntera bigezeho nziza ubungubu ntibikiri ikibazo".

Samvura kandi yavuze ko bari kwakira abantu baburanye n’ababo aho bahuje abantu baburanye n’abana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ukabona umuntu amaze imyaka 24, 28 atari azi umuryango we ariko Rwanda Forensic Laboratory ikagaragaza umuryango w, akaba ari ikintu cyiza ku gihugu.  








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bizimana fabrice2 years ago
    clarisse muraberanye pee! imana yabahuje yaritegereje urukundo rwanyu ruzabe forver.





Inyarwanda BACKGROUND