RFL
Kigali

Olamide ukunzwe muri Nigeria yasohoye Album ya 9 yise 'UY Scuti'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/06/2021 13:19
0


Umuhanzi Olamide ukunzwe cyane ku mugabane wa Africa by'umwihariko mu gihugu cya Nigeria akomokamo, yamaze gusohora umuzingo w'indirimbo (Album) yise 'UY Scuti'. Iyi album ikaba ari iya cyenda amuritse kuva yatangira umuziki.



Olamide Gbenga Adedeji uzwi ku izina rya Olamide ni umuhanzi ukomoka muri Nigeria wamenyekanye mu njyana ya Rap na Afro Beat, yakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye zirimo iyitwa Loading, Infinity, Somebody na Motigbana.


Olamide watangiye umuziki muri 2011 amaze gusohora album 9 harimo album nshya yasohoye mu ijoro ryakeye yise 'UY Scuti'. Iyi album ikaba igizwe n'indirimbo zigera kuri 11 zirimo izo yikoranye n'izindi yakoranye n'abandi bahanzi.


Mu bahanzi Olamide yifashishije kora iyi album UY Scuti harimo Layydoe, JayWillz hamwe n'icyamamare Phyno. Uyu muhanzi w'imyaka 32 azwiho kuba akora ibihangano byiza bigakundwa n'abantu benshi ndetse akanabiherewa ibihembo.


Muri album Olamide yakoze zigakundwa harimo YNBL yasohoye muri 2012, Lagos Nawa yasohoye muri 2019,999 yashyize hanze muri 2020 hamwe na Carpe Diem aherutse gusohora. Scuti ibaye iya 9 ya Olamide asohoye.Kugeza ubu imaze no kugera ku mbuga zicuruza imiziki zirimo Spotify,Apple Music n'izindi aho abafana be babasha kuyumva.

Src:www.NetNaija.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND