RFL
Kigali

Copa America: Brazil yanyagiye Peru Neymar akomeza gusanganira agahigo ka Pele

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/06/2021 9:58
0


Mu mikino ya Copa America iri kubera mu gihugu cya Brazil, Neymar yafashije Igihugu cye gutsinda umukino wa batsinzemo Peru ibitego 4-0.



Ni umukino wabaye muri uru rucyerera rwo ku wa 5, Peru ishaka Intsinzi yayo ya mbere ariko nti byayihira kuko ku munota wa 12 Brazil yari yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Lobo Silva, igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe ku busa.

Mu gice cya 2 Neymar yateretsemo igitego cya 2 ku munota wa 68 Ribeiro ashyiramo igitego cya 3 ku munota wa 89, mu gihe mu minota y'inyongera Richarlison aterekamo igitego cya 4 umukino urangira Peru idakozemo.


Neymar uheruka kunyura kuri Ronaldo igifaru mu bakinnyi bafite ibitego byinshi mu ikipe y'igihugu, ubu amaso yayimuriye kuri kabuhariwe Pele, kuko Neymar igitego yatsinze cyabaye icya 68 mu gihe Pele afite ibitego 77 gusa.

Brazil ubu ni iya mbere n'amanota 6 ikurikirwa na Colombia ifite amanota 4 Venezuela,na Ecuador inota rimwe, Peru yo ntirabasha kubona inota.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND