Kigali

Bwa mbere Scillah yavuze ku bukwe bwe ndetse n’umukunzi we mushya-VIDEO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/06/2021 9:41
0


Umuhanzikazi Scillah yavuze bwa mbere ku bukwe bwe ndetse n’umukunzi we mushya, nyuma y’uko hari hamaze iminsi hari amakuru avuga ko afite umukunzi ndetse yitegura n’ubukwe vuba.




Umuratwa Priscillah wamamaye mu muziki nka Princess Priscillah kuri ubu usigaye witwa [Scillah] abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari naho akorera umuziki we mu myaka umunani ahamaze.

Ni kenshi mu matwi y’abakunda uyu muhanzikazi bagiye batangaza ibyerekeranye n’urukundo rwe ariko akaruca akarumira ntagire icyo abivugaho, ni kenshi kandi bakundaga kuvuga ko akundana n’umuhanzi King James, bakabihuza n'indirimbo nyinshi King James yaririmbaga mu bihe byashize. 

Urugero ni indirimbo 'Ndagutegereje'. Amashusho yayo akaba yarayakoreye muri Amerika ndetse na Scillah ayagaragaramo, bisembura benshi kuvuga ko aba bombi bakundana. Gusa King James yashimangiraga ko atigeze akundana na rimwe na Scillah, gusa akaba ari inshuti ye bisanzwe.

Umuhanzikazi Scillah iyi ngingo we ntiyakundaga kuyivugaho bigatuma abantu benshi batangira guhwihwisa ko bari mu rukundo n’ubwo King James we yabyamaganiraga kure akavuga ko we n’uyu muhanzikazi ari inshuti zisanzwe.

Uyu muhanzikazi aganira na InyaRwanda.com yavuze ku byo umukunzi we byagiye bivugwa cyane mu itangazamakuru, avuga ku mukunzi we mushya, ubukwe bwe ndetse n’icyo ateganya. 

Yagize ati "Nta mukunzi mfite, n’ubukwe ubwo urumva ko ari ibihuha. Ubukwe rero Imana niyo itanga umufasha mwiza, nzi ko igihe nikigera uwanjye ntituzabusana.’’

Hashize amasaha macye umuhanzikazi Scillah ashyize hanze indirimbo yitwa ‘Overdose’ yumvikanamo uburyohe bw’urukundo rwa nyarwo ndetse n’ibihe byiza buri muntu wese aba yifuza kugirira mu rukundo. Scillah yasobanuye ubutumwa buri mu ndirimbo Overdose ndetse avuga ko ari indirimbo abantu bose bakwiyumvamo. 

Ati: "Ubutumwa burimo ni indirimbo y’urukundo ivuga ku kuryoherwa mu rukundo ukumva wahawe ibya mirenge birakurenga. Nibaza ko umuntu wese uri mu rukundo iyo feeling ayizi ndetse n’abantu bakiri ingaragu cyangwa bari single abenshi bifuza kugera kuri urwo rwego! So ni indirimbo abantu bose bakwiyumvamo’’.

             KANDA HANO UREBE INDIRIMBO OVERDOSE YA SCILLAH









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND