Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga akaba anashinzwe Afurika y’Uburasirazuba Hon. Amb. Mbarouk Nasser, yakiriye mu biro bye Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, baganira ku irushanwa rya Miss East Africa yahawe gutegura.
Miss Mutesi Jolly yanditse kuri konti ye ya Twitter kuri uyu wa 17 Kamena 2021, avuga ko ibiganiro bye nka Visi-Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa na Minisitiri Mbarouk Nasser byibanze ku kubaka umubano mwiza w’iri rushanwa n’imitegurira yaryo.
Uyu mukobwa uri muri Tanzania kuva mu Cyumweru gishize yagiranye ibiganiro na Minisitiri Mbarouk Nasser aherekejwe na Mariam Ikoa ushinzwe imigendekere y’iri rushanwa rya Miss East Africa.
Miss Mutesi Jolly yavuze ko urugendo rukurikiyeho ari ukuganira n’abaterankunga b’iri rushanwa Tanzania izakira mu Ugushyingo 2021.
Ejo ku wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021, Miss Mutesi Jolly n’ikipe bari gukorana mu gutegura iri rushanwa bakiriwe n’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania.
Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru byo muri Tanzania, nyuma yo kwakirwa n’Inteko y’Abadepite muri Tanzania, Miss Mutesi Jolly yavuze ‘bigaragaza ko Miss East Africa igiye kwihutishwa mu gutegurwa’.
Uyu mukobwa yavuze ko bagenzwaga no kubwira Inteko Ishinga Amategeko isubukurwa ry’irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa ryaherukaga kuba mu myaka icyenda ishize.
Avuga ko iri rushanwa rigamije gushyigikira urugendo rw’iterambere rw’umwana w’umukobwa, akagira amahirwe angana n’abandi kandi ko bifuza gushyiraho inzira nyinshi zo gufasha umukobwa kugera no kurotora inzozi ze.
Miss Mutesi Jolly yavuze ko hari amarembo amwe namwe yagiye afungwa ku bakobwa, ko igihe kigeze kugira ngo umwana w’umukobwa ‘akure yizera neza ko afite imbaraga n’ubushobozi bwo gukora ibidasanzwe mu buzima bwabo’.
Uyu mukobwa avuga ko agaciro ku mukobwa kadakwiye kureberwa mu bwiza gusa. Ko irushanwa rya Miss East Africa rigamije kubabera ikiraro cy’inzozi zabo, kurusha uko benshi batekereza ko ari ahantu ‘ho kumenyekanira’. Ati “Bakoreshe aya mahirwe mu kuba ingirakamaro kuri sosiyete.”
Avuga ko iri rushanwa rizagirira akamaro Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba mu kumenyekanisha ibyo bakora, by’umwihariko Tanzania izakira iri rushanwa.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Mwanaspoti, Miss Jolly, yavuze ko imyiteguro yo gutangiza iri rushanwa igeze kure, ashishikariza abakobwa gutangira kwitegura kwitabira iri rushanwa.
Uyu mukobwa uri muri Tanzania mu gihe cy’ibyumweru bibiri, yavuze ko afite icyizere cy’uko iri rushanwa rizitabirwa cyane n’abarimo abanyacyubahiro.
Miss Mutesi Jolly yavuze ko iri rushanwa rizatambuka imbona nkubone kuri Televiziyo, bikaza ari amahirwe kuri Tanzania yo kugaragaza isura y’ubukerarugendo muri iki gihugu, ahari amahirwe ho gushora imari n’ibindi.
Ati “Aya ni mahirwe akomeye ku bigo bishaka kwamamaza ibyo bakora imbere mu gihugu ndetse no mu mahanga binyuze muri iri rushanwa ry’ikirenga.”
Mutesi avuga ko ibihugu 16 byamaze kwemeza kwitabira iri rushanwa birimo Kenya, Uganda, Rwanda, Burundi, Ethiopia, Eritrea na Djibouti. Hari kandi Somalia, Madagascar, Malawi, Seychelles, South Sudan, Comoros, Reunion na Mauritius.
Miss East Africa yatangiriye muri Tanzania mu 1996 itangijwe n’umunya-Tanzania Rena Callist, mu birori byabereye muri Sheraton Hotel [Seran y’iki gihe]. Iri rushanwa ryanabereye mu Burundi bigizwemo uruhare na Perezida Nkurunziza witabye Imana.
Iri rushanwa ryaherukaga kuva mu 2012, icyo gihe ryabereye ahitwa Mlimani City Hall mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania. Iri rushanwa ritegurwa na Sosiyete Rena Events yo mu Mujyi wa Dar es Salaam, Tanzania, hari intego y’uko noneho rizajya riba buri mwaka.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga akaba anashinzwe Afurika y’Uburasirazuba Hon. Amb. Mbarouk Nasser muri Tanzania, yakiriye mu biro bye Mutesi Jolly Miss Mutesi Jolly yashimye Minisitiri Mbarouk Nasser wamwakiriye na Mariam Ikoa bari gufatanya gutegura irushanwa rya Miss East Africa
TANGA IGITECYEREZO