RFL
Kigali

MTN Rwanda: Menya ibyakozwe byose muri iyi minsi hagamijwe korohereza no kwihutisha serivisi zihabwa abakiriya bayo

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:21/06/2021 9:00
0


MTN Rwanda yakoze imirimo ikomeye mu rwego rwo kurushaho guha serivisi nziza, yihuse abakoresha uyu murongo mugari w’itumanaho kandi wizewe. Ibi bikaba byarakozwe hagamijwe kunoza zimwe muri serivisi itanga no kwagura ikibuga cy’umuryango mugari w'abakoresha uyu murongo.



Benshi bakomeje kugenda basa n’abagaragaza imbogamizi zitandukanye muri serivisi zinyuranye MTN Rwanda itanga. Ariko ibi byose bikaba byaraterwaga n’akazi gakomeye kandi kagoye kakorwaga n’abahanga bakora muri iki kigo cy'itumanaho by’umwihariko mu gashami ka Tekinike aho bakoraga amanywa n’ijoro.

Mu kiganiro kirambuye INYARWANDA yagiranye n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Tekinike muri MTN Rwanda, Bwana Eugen Gakwerere, yasobanuye byimbitse ibijyanye n'akazi bamazemo iminsi ko kwagura imirongo y'iki kigo hagamijwe kurushaho guha abakiriya bayo serivisi zinoze yaba izikorwa hifashishijwe murandasi n’izindi. 

Bwana Eugen Gakwerere yagize ati: "Twababwira ko mu mezi atatu ashize abakiriya bacu bagiye bagira ibibazo binyuranye muri serivisi dutanga biri mu byiciro binyuranye yaba mu guhamagara wahamagara umuntu bikamera nk'aho iyo nimero itabaho kandi iriho. Impamvu nyamukuru y’ibi bibazo yaturukaga mu bikorwa byarimo bikorwa byo kwagura imirongo y’itumanaho ya MTN hagamijwe kuyongerera imbaraga mu kurushaho gutanga serivisi zihabwa abakiriya".

Yavuze ko ibyakozwe byose bizagirira umumaro abakoresha n’abagize umuryango mugari wa MTN, ati: ”Kuba wahamagara umuntu bakakubwira ko nimero ye itariho, ibi bikaba bitazongera kubaho kuko ibyari biri gukorwa byasojwe. Ibibazo akenshi byakunze kugaragara mu duce turimo; Jabana, Bumbogo n’ahandi mu bice by’icyaro ariko aha hose ni ko kazi tumazemo iminsi myinshi, twizeza abakiriya bacu ko ibi bibazo bitazongera kugaragara".

INYARWANDA yaganiriye kandi na Bwana Twahirwa Antoine umukozi mu ishami rishinzwe serivise inoze ihabwa abakiriya (Quality of service) ribarizwa mu Ishami rishinzwe abakiriya (Customer Experience) muri MTN Rwanda, yavuze ibyo bahora bakora bishingira ahanini ku byifuzo by’abakiriya ba MTN. Yagaragaje ko kuri ubu mitangirwe ya serivisi bahagaze neza kuruta uko byari bimeze mu mwaka wa 2020.

Mu magambo ye ati ”Nkatwe dutanga serivisi umunsi ku wundi twakira ibyifuzo by’abakiriya bacu bishima, binenga n’ibikubiyemo ibyo bifuza kuri kompanyi ya MTN, ibyo byose rero ni byo dushingiraho tugena serivisi nyayo yo guha umukiriya.”

Kuri ubu MTN iri gushyira imbaraga mu guha umukiriya ubushobozi bwose bushoboka aho ibibazo byamusabaga kugira uwo ajya gushaka ngo abimufashe, bigabanywa bikajyanirana n’icyerecyezo cy'igihugu no korohereza umukiriya kugabanyirizwa guhora mu ngendo ku bibazo yabasha we ubwe kwicyemurira.

Twahirwa ati ”Nk'ubu wasangaga umuntu umubare we w'ibanga wa Mobile Money ashaka kuwuhindura bimusaba kujya ku ishami ryacu cyangwa ku ba Agent ariko ubu byarorohejwe. Ukoresheje *182*9*3# ugakurikiza amabwiriza, ubasha kubyikorera aho waba uri hose.”

Mu bindi yagarutseho yavuze ko kugeza ubu ko wifuje kumenya uko konti yawe ihagaze wifashisha *182*6*3# ukabasha kuba wabona ubushobozi bwo kumenya ibyo wakoze cyangwa bayakorewe kuri konti yawe mu mezi atatu ashize.

Twahirwa yemeza ko ibi biri mu byagoraga abakiriya mu gihe yasibye ubutumwa bugufi muri telefone (Sms) n’ibindi byabasha kumufasha kumenya ibyakorewe muri konti ye ya MoMo. Uyu muyobozi yagarutse kandi ku bacuruzi bafungirwa kode z’ubucuruzi baba barahawe bitewe n'icyo yita uburiganya.

Yagize ati ”Gahunda yo kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga mu bucuruzi nta kibazo na kimwe ifite, uzakubwira ko hari ikibazo kirimo azaba akubeshya. Ahubwo hari abo dufungira ubu buryo bitewe no gukoresha ubu buryo mu buryo bunyuranye n’ubwagenwe, bakoresha uburyo bwashyizweho nka Mobile Money kandi atari cyo bwagenewe. Iyo ibi tubibonye tubwira ubikora kubihagarika atabikora tukamufungira n'ubwo hari n'abandi banga kubukoresha nkana bagamije gukwepa imisoro aha niho duhera dushima abacuruzi batari bacye dukorana neza kugeza ubu.”

Ashima kandi umuryango mugari w'abakiriya ba MTN bakomeje kwiyongera kuko kugeza ubu nimero za 078 zamaze gushira ku isoko hakaba hagezweho 079 kubera umubare munini w'abakoresha uyu murongo biyongera umunsi ku wundi. Yasobanuye ko iyi nimero itangizwa na 079 ikora nk'ibyo izisanzwe zikora binyuranye n'ibyo abantu bavuga ko serivisi za Mobile Money kuri iyi nimero zidakora.

Twahirwa abisobanura mu magambo ye ati ”Iyi nimero ya 079 ikora neza nk'izindi ushaka kuyikoresha muri Mobile Money birashoboka cyeretse igihe yarengeje nimero zemerwa na kompanyi ya MTN zemewe gukoreshwa ku muntu umwe muri Mobile Money ebyiri kugeza ubu.”








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND