Kigali

Luvumbu vs Mutsinzi Ange: Ese yari penaliti cyangwa habayeho kwibeshya? Ku mbuga nkoranyambaga hatigise

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/06/2021 14:56
4


Mu mukino w’abakeba bo mu rw’Imisozi Igihumbi, wabaye kuwa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, warangiye APR FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyabonetse mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na Ishimwe Anicet, wasize umutingito w’amagambo n’impaka z’urudaca ku ikosa Mutsinzi yakoreye Luvumbu mu rubuga rw’amahina.



Umukino uhuza Rayon Sports na APR FC, ntabwo ujya ubura ibisigisigi usiga, hagendewe ku musaruro wabonetse, kenshi usanga ukunda no kwirukanisha abatoza, ariko kandi no ku mbuga nkoranyambaga abafana baba bakije umuriro bavuga ku bitagenze neza, hatungwa agatoki abasifuzi.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera, Rayon Sports yarushije APR FC gukina neza n’ubwo bitayikundiye ko itahukana amanota atatu, kuko yatsinzwe igitego cyo mu minota ya nyuma.

Ku munota wa 35’ ku mupira wari uvuye kwa Manace Mutatu, Hertier Luvumbu yazamukanye neza umupira, aracenga yinjira mu rubuga rw’amahina, Mutsinzi Ange aramutega ariko umusifuzi Twagirumukiza Abdul avuga ko nta kosa ryabayeho, bityo ko nta penaliti atanga.

Iki cyemezo cy’umusifuzi cyatunguye abari kuri stade bo babonaga ko yari penaliti, nubwo hari n’abavugaga ko Ange yabanje gukoza ikirenge ku mupira mbere yo gutega Luvumbu.

Iki cyemezo ntikigeze gishimisha na gato abatoza n’abakinnyi ba Rayon Sports, utibagiwe n’abafana bareberaga umupira mu bice bitandukanye by’igihugu kuri Televiziyo Rwanda, bikoma umusifuzi Abdul bashinja kubiba.

Icyemezo cy’umusifuzi Abdul, cyatumye havugwa menshi ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b’umupira w’amaguru batanze ibitekerezo by’uko babonye ikosa Ange yakoreye Luvumbu.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Rayon Sports isezera burundu ku gikombe cy’uyu mwaka, ndetse ibura amahirwe yo kuzaba imwe mu makipe abiri azasohokera igihugu mu mikino nyafurika.

Gutakaza amanota y’uyu mukino kandi byatumye umutoza wa Rayon Sports, Guy Bukasa yegura ku mirimo ye. Gutsinda kwa APR FC, kwatumye iyi kipe ikataza mu rugamba rwo gushaka igikombe cy’uyu mwaka ihanganiye na AS Kigali banganya amanota 13.


IBITEKEREZO BY’ABAKUNZI B’UMUPIRA W’AMAGURU KU IKOSA ANGE YAKOREYE LUVUMBU







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Utamuriza Aliane3 years ago
    ballon ,Ruvumbu arigwisha nk'umukinnyi uri professional! Kandi n' umusifuzi yasifuye nk' umusifuzi uri professional! Aba Rayon mwiyakire anatomy simeza! APR na Rayon nta n'imwe mfana! Ariko nkunda umupira
  • Thomas3 years ago
    Mugihe football yo mu Rwanda ikomeje gusifurwa utya Aper ibikombe byose izabitwara isohokere igihugu maze ikine umukino umwe bayitsinde ihite igaruka . Ndabivuze mugihe bikes meze utya ntabo umupirA ushobora gutera imbere
  • olestemuvara3 years ago
    Ruvumbu nta mupira azi Koko acenga nabi akisigisha umupira igihe cyose iyo umupira usize bawuhuriraho bigasankaho arikosa Kandi ntaryabaye nahariya rero Niko byagenze
  • Elias3 years ago
    Nawe inkuru wayanditse nabi ugaragaza kubogama ku musifuzi, nkumwandi wagombaga kuba hagati yimpande zombi.wikosore bitazavaho bikugiraho ingaruka no mubindi bihe. Ntugomba kwemeza nakimwe ahubwo ushobora gukoresha cotation yitegeko wahawe nababizi bemewe kabone niyo bo yaba yabogamye. Arko wabona bishobora kurema imvururu muri rubanda inkuru ukaba wayikwepa ukivugira ibyemejwe nabari bahagarariye umukino



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND