RFL
Kigali

Umusore wifuza gutereta umukobwa mwiza dore ibyo agomba kuba yujuje niba utabifite ubishake

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/06/2021 7:30
1

Muri ikigihe abasore usanga batorohewe no gutereta cyane ko usanga babijyamo batabanje kuzuza ibintu bisabwa kugirango baterete.Nta musore watereta inkumi adafite ibyo abakobwa bifuza ngo bamwemere.Menya ibyo abakobwa bakeneye ku basore babatereta.



Dore ibyo abasore  bagomba kuva bujuje mbere yo gutereta abakobwa:

1.Umusore ufite Amafaranga menshi

Aha bavuga ko umusore udafite ifaranga ntacyo yabwira inkumi kuko ngo abakobwa bo mu mujyi wa Kigali basigaye bakunda amafaranga cyane, hari n’abatera urwenya ngo bakunda amafaranga kurusha banki. Hano bavuga ko umusore ufite amafaranga menshi mu mujyi nta nkumi ishobora kumwanga.

2.umusore ufite Amashuli ahanitse n’akazi keza

Aha ngo aba bakobwa b’ikigali ngo udafite impamyabushobozi nka z’ikirenga nka Masters ndetse na Doctorat ntibashobora kukureba n’irihumye. Aha ngo bijyana n’akazi keza mu bigo bikomeye. Ngo bene aba basore babita mururimi rw’igifaransa “fonctionnaires”, aba ngo imbere y’inkumi bagaragara neza.

3.Umusore ufite imodoka ihenze

Hano i Kigali ngo umusore udafite Ranger rover, BMW, Audi ye ntasobora kubona umukobwa yifuza, aha ngo abasore bafite bene izi modoka twavuze haruguru ngo gutereta umukobwa wese bifuza ni nko kunywa amazi.

4.Umusore ufite inzu nziza

Nubwo bitoroshye kubona umusore wiyujurije inzu ye gusa nibyo inkumi zifuza.Ntamusore ufite inzu ye wajya gutereta ngo bamwange,bene uyu musore aba yabasha kubona umukobwa wese yifuza kuko abakobwa benshi bikundira umusore wamaze kuzuza inzu ye.

5.Umusore uzwi cyane

Aha batugaragarije ko umusore uzwi cyangwa bakunze kwita umusitari,ngo nk’abahanzi bakomeye muri muziki cyangwa n'abandi bose bakora ibintu bituma bamenyekana ngo usanga imbere y’inkumi baba bafite agaciro cyane. Umugani wa Christopher waririmbye ngo yikundira abasitari.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Josee1 month ago
    ikiruta byose n,urukundo kuko ibintu n,amfranga birashira ariko urukundo nyarwo ntirushira abakundana bagera kuri byose.



Inyarwanda BACKGROUND