Abantu batari bacye bajyanwe mu bitaro nyuma y’impanuka yatewe n’umugabo wari mu myiyereko, agendera mu mutaka ku kibuga Puskas Arena cyo muri Hongrie, akaza kumanuka akitura mu kibuga, byateje impanuka yakomerekeyemo benshi abandi bajyanwa kwa muganga.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021, mbere y’umukino wo mu itsinda F mu irushanwa rya Euro 2020, u Bufaransa bwatsinzemo u Budage igitego 1-0.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) yatangaje ko abashinzwe amategeko bazasuzuma iby’iki gikorwa yise gusamara byashyize ubuzima bw’abantu mu kaga, ubundi hafatwe ingingo y’ibihano ikurikije amategeko.
Iyi mpanuka yabaye igihe umutaka warimo ugendera mu kirere wafashwe n’insinga za Camera yo mu kirere, mu kuwukurura uyu mugabo wari uwurimo yahise yitura hasi.
Uyu mutaka wari wanditseho amagambo agira ati” Kick out oil Greenpeace", bikaba byabaye ngombwa ko abaganga babanza kumusuzuma mbere y'uko abashinzwe umutekano bamusohora.
Ishyirahamwe riharanira ibidukikije ‘Greenpeace’ rivuga ko ari ryo ryateguye iki gikorwa.
Mu itangazo ryasohoye, ryasabye imbabazi abakomeretse, rivuga ko habayeho ibibazo by’ikoranabuhanga, byatumye uyu mugabo agwa mu kibuga atabishaka.
Benjamin Stephan wo mu Ishyirahamwe ‘Greenpeace’ yatangaje ko icyo bari bagamije kwari uguca hejuru y’ikibuga, ubundi akarekurira mu kibuga umupira uriho ubutumwa busaba uruganda rwa Volkswagen, igashyiramo imbaraga mu kurengera ibidukikije by’umwihariko ikirere.
"Dusabye imbabazi n'umutima wacu wose ku bantu bakomeretse, twizeye ko bagiye gukira vuba. Dusabye imbabazi kandi abakinnyi n'abasifuzi byateye ubwoba".
Mu itangazo, UEFA yasohoye, yavuze ko igikorwa cyabaye kirimo gusamara cyane kandi cyateje akaga ubuzima bw’abantu. Uyu mukino warangiye u Bufaransa butsinze u Budage igitego 1-0, cyitsinzwe na Mats Hummels ku munota wa 20.
TANGA IGITECYEREZO