RFL
Kigali

Confi yakoze indirimbo 'Nguwo Umwami Yesu' iri mu njyana y'igisirimba gikunzwe na benshi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/06/2021 10:05
0


Confiance Muhumure (Confi) uzwi cyane muri Alarm Ministries akaba n'umuhanzi ku giti cye, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Nguwo Umwami Yesu' iri mu njyana y'igisirimba gikunzwe n'abatari bacye. Producer Musabwa ni we wakoze amajwi yayo naho Kayitare & Zaida Ink bakora amashusho yayo aryoheye ijisho.



Mu rugendo rwe rw'umuziki amazemo igihe gito nk'umuhanzi ku giti cye, Confi amaze gukora indirimbo 6 z'amashusho n'iz'amajwi ebyiri. Indirimbo ze zigaragaza amashusho ni 'Yahweh', 'Ndamushima', 'Niwe nkomoko', 'Yabambwe ku giti', 'Yampaye ububasha' na 'Nguwo umwami Yesu' yashyize hanze mu minsi ibiri ishize ifite iminota 9 n'amasegonda 22. Indirimbo ze z'amajwi gusa 'In the presence of the lord' na 'Ntibizagufata'. Izi zose ziri kuri shene ya Youtube yitwa Confi Gospel Tv.

Mu mashusho y'indirimbo ye nshya 'Nguwo umwami Yesu', Confi agaragara ari kumwe n'abasore bambaye amakositimu ndetse n'abakobwa n'abamama bagaragara bakenyeye baniteze ibitambaro mu mutwe, ibintu ubona bibabereye cyane kandi biryoheye ijisho bijyanye n'iyi njyana y'Igisirimba baba barimo kuririmbamo. Mu ndirimbo Confi amaze gukora, iyakunzwe cyane ni 'Ni we nkomoko' imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 88 ku rubuga rwa Youtube.

Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Confi yagarutse ku ntego ye mu muziki, ati "Intego yanjye mu muziki nta yindi ni iy'ivugabutumwa kbsa, ni mission kuko indirimbo zigera aho ntagera mu buryo bufatika, ubutumwa rero mbucisha mu ndirimbo ngo bukore umurimo wa Data". Yanavuze ku ndirimbo ye nshya 'Nguwo umwami Yesu', ati "Umwihariko w'iyi iri mu njyana y'igisirimba kandi gikunzwe na benshi, kandi biradufasha no kubyinira Imana. Ubutumwa burimo ni ukubwira abantu urukundo rukomeye Yesu yadukunze nta kiguzi kugira ngo bamwizere".


Confi yashyize hanze indirimbo nshya 'Nguwo Umwami Yesu'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'NGUWO UMWAMI YESU' YA CONFI


REBA HANO INDIRIMBO 'NI WE NKOMOKO' YA CONFI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND