Abakoresha imbuga nkoranyambaga babonye uburyo hari umukobwa wagize isabukuru noneho bakamusuka inzoga babara inshuro 9, byarangiye apfuye nk’uko bitangazwa n'ibitangazamakuru byo muri Kenya dukesha iyi nkuru.
Amashusho
yagiye ahagaragara kuri interineti ku wa mbere tariki ya 14 Kamena 2021, agaragaza uyu mukobwa utatangajwe amazina akorerwa ibirori by'isabukuru y'imyaka 19 y’amavuko. Kubera ko ibirori by’isabukuru usanga hari abantu
batandukanye, abari bahari bafashe icyemezo cyo kumusuka inzoga zo mu bwoko bwa
Liquor.
Amajwi
yumvikana mu mashusho, abamusukaga inzoga bari kugenda babara inshuro bari
kumusomeza. Basoje, umukobwa yahise asinzira kuko yahise ata umutwe abura
ubwenge. Amakuru y’ikinyamakuru Brightkenyanews avuga ko uyu mukobwa yamaze
kwitaba Imana kubera inzoga bamusutse. Abantu bose bari mu kirori cy’isabukuru
y'uyu mukobwa bakaba bari gukorwaho iperereza kubera urupfu rwe.
Ubushakashatsi bwerekana ko kunywa inzoga nyinshi zirengeje urugero atari byiza kuko mu maraso yawe bishobora gutuma uduce tujyana amaraso dufungana bityo guhumeka bikagorana, umutima ushobora kandi guhindura uko wateraga bikaba byagutera gupfa.
Isomo ririmo muri iyi nkuru ni uko atari byiza kunywa inzoga nyinshi zirengeje urugero by'umwihariko iz'amako afite ubukana ndetse sinabyiza kuzinywesha umuntu ku gahato kuko ushobora kurenza urugero rw'izo umubiri we wakira, bityo bikaba byamugiraho ingaruka.
Bamusukaga inzoga babara
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA
TANGA IGITECYEREZO