RFL
Kigali

Perezida wa Tanzania yatangaje ko abahanzi bagiye gutangira kwishyurwa n’abakoresha ibihangano byabo

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:16/06/2021 12:07
0


Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan yatangaje ko Leta yashyizeho ingamba zo guharanira ko abahanzi bishyurwa bakagira uburenganzira ku mutungo mu by'ubwenge ku bihangano byabo bikoreshwa ku ma Radio na za televiziyo n’ahandi.



Ibi uyu muperezida w’umugore wa mbere muri Africa y’Uburasirazuba yabivugiye Mwanza muri Tanzania ahari hatereniye imbaga y’abaturage. Yemeje ko kuva mu Kuboza uyu mwaka abahanzi bazatangira kugira uburenganzira ku mutungo mu by'ubwenge ku bihangano byabo bikoreshwa ku ma Radio na za televiziyo, ndetse no kuri internet.


Yagize ati ”Ubuhanzi n’umuco n’uruganda ruri gukura vuba. Mu ntambwe twateye harimo kongera imbaraga mu kureberera inyungu n’uburenganzira by’abahanzi. Ndashaka kumenyesha urubyiruko ko kuva mu kuboza uyu mwaka abahanzi bazatangira kwishyurirwa ibikorwa byabo bikoresha kuri televiziyo na Radio ndetse no kuri internet”.

Mu Rwanda itegeko riharanira uburenganzira ku mutungo mu by'ubwenge ku bihangano by’abahanzi ryashyizweho ariko ntabwo rikurikizwa ku mpamvu z'uko ibitangazamakuru bishobora kuba bitaryumva neza ntibyemere ko umuhanzi runaka wakoreshejwe igihangano cye kuri Radio cyangwa Televiziyo akwiriye kwishyurwa. Amategeko nk'aya arengera inyungu z’abahanzi amaze gushyirwaho no mu bindi bihugu nka Kenya ndetse na Africa y'Epfo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND