RFL
Kigali

Knowless yatangaje ko yiteguye kwitaba RIB kandi ko umushinja ubwambuzi ‘atamuzi’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2021 16:01
2


Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko yiteguye kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yiregura ku muntu umushinza ubwambuzi bw’amafaranga 1, 350, 000 Frw; avuga ko ‘atamuzi’ kandi ko ari bwo bwa mbere amwumvise.



Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021, hacicikanye inyandiko y’ikirego cya Munezero Rosette waregeye Urwego rw’Igihugu cy’Ubugenzacyaha (RIB), arusaba gukurikirana umuhanzikazi Butera Knowless ashinja ‘ubwambuzi’.

RIB yakiriye iki kirego kuwa 14 Kamena 2021. Kopi y’ikirego igaragaza ko ibi byabereye mu bucuruzi bw’uruhererekane buzwi nka “Pyramid Scheme” butemewe mu Rwanda.

Munezero Rosette yanditse agira ati “Nyakubahwa Muyobozi Ushinzwe kugenza ibyaha mbandikiye ngira ngo mumfashe gusubizwa amafaranga nambuwe ubwo nari mu kimina cyitwa ‘Happy Family. Mu by’ukuri ndarega uwitwa Butera Knowless."

"Icyo gihe ntanga amafaranga 1,350,000 Frw ni we wari ugezweho gufata, birangije birapfa abandi bari kumwe bafata abenshi bansubije amafaranga ariko we ntiyigeze anashaka ko twumvikana.”

Munezero asaba RIB kumufasha ikamuhuza na Knowless bakavugana uko ‘azadusubiza ayo mafaranga’.

Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Butera Knowless yavuze ko atazi Munezero Rosette wamureze, kandi ko yiteguye kwitaba RIB.

Ati “Ntabwo muzi nanjye nabibonye kuriya. Uwo muntu ntawe nzi, amazina ye ni ubwa mbere nyabonye, hanyuma ikindi, yavuze ko yampaye amafaranga nkanga kuyamusubiza ubwo niba yaratanze ikirego yatanze n’ibimenyetso.

"...Niyo mpamvu niteguye kujya kuri RIB kugira ngo numve ibyo bintu ibyo ari byo nanjye nsobanukirwe. Urumva nanjye nkeneye kugira amakuru arambuye ku kirego.”

Uyu muhanzikazi anavuga ko nta nyandiko n’imwe igaragaza ko habayeho guhererakenya amafaranga hagati ye na Munezero Rosette. Akavuga kandi ko ibijyanye n’ubucuruzi bwa Pyramid Scheme asanzwe abuzi ku mbuga nkoranyambaga nk’abandi, ariko ko atigeze abukoresha.

Knowless yavuze ko yiteguye kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kabone n'ubwo umushinja ubwambuzi atamuzi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo2 years ago
    Ariko kuvuga ngo ntuziranye nuwakureze ubwo urumva bishoboka ko umuntu yakurega aguhohoteye koko? Mwariye cash zabandi none murigurutsa ngo ntanyandiko. Imana irabareba nabandi bose banze kwishyura muzabona umunyafu w'Imana.
  • Rutungishafelex@gmail.com2 years ago
    None se ya giye kumurega ute kandi atabibazo Ibyo bi Bina??





Inyarwanda BACKGROUND