RFL
Kigali

Miss Mutesi Jolly agiye kwakirwa n’inteko Ishingamategeko ya Tanzania

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2021 15:01
0


Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016 agiye kwakirwa n’Inteko Ishingamategeko ya Tanzania ayigezeho ibijyanye n’irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa 2021 iki gihugu kigiye kwakira mu mpera z’uyu mwaka.



Mutesi wagizwe Visi-Perezida w’irushanwa rya Miss East Africa ari muri Tanzania kuva ku wa Gatatu tariki 9 Kamena 2021, aho yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyavuze birambuye kuri iri rushanwa.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mutesi Jolly wahawe gutegura iri rushanwa, yavuze ko kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kamena 2021 yakirwa n’inteko ishingamategeko ya Tanzania, hanyuma akagirana ibiganiro n’abayobozi barimo aba Minisitiri muri Guverinoma.

Ati “Ejo bazanyakira mu Inteko Ishingamatageko ya Tanzania aho ntegerejwe kugirana ibiganiro na Minisitiri w’Ubukerarugendo, ububanyi n’amahanga n’Umuco ku bufatanye muri uyu mushinga.”

Uyu mukobwa yavuze ko kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021 yafashe urugendo yerekeza mu Mujyi wa Dodoma aho Inteko Ishingamategeko ya Tanzania ikorera.

Kugeza ubu ibihugu 16 byamaze kwemeza kuzitabira Miss East Africa 2021 rizabera mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania mu Ugushyingo 2021.

Tariki 14 Kamena 2021, Miss Mutesi Jolly yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj. Gen. Charles Karamba.

Icyo gihe yabwiye INYARWANDA ko yahuye na Ambasaderi Maj.Gen. Charles Karamba kugira ngo amusobanurire icyamujyanye muri Tanzania.

Ashima uko Ambasaderi Maj.Gen Charles Karamba yamwakiriye muri Tanzania n’impanuro yamuhaye.

Ati “Mwakoze kunyakira. Umwanya wanyu, umugisha, n’impanuro bisobanuye ikintu kinini kuri njye muri uru rugendo rw’inshingano zitandukanye mu gihe cy’amahanga. Guhura namwe ku munsi wa kabiri w’uruzinduko byatumye numva ntekanye kandi nshyigikiwe. Nishimiye kuba Umunyarwanda.”

Miss East Africa iri gutegurwa na Miss Mutesi Jolly yaherukaga kuba mu 2017. U Rwanda rwaserukiwe na Umwali Neema mu 2012. Mu 2009 iri rushanwa ryegukanwe na Akazuba Cynthia, Amahoro Annet yambikwa ikamba rya Miss Popularity.

Miss East Africa 2021 izitabirwa n’ibihugu birimo u Rwanda, Tanzania, Kenya, Burundi, Ethiopia, Somalia, Sudani y’Epfo, Eritrea, Djibouti, Malawi, Seychelles, Madagascar, Mauritius, Comors na Reunion. Miss Mutesi yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu agirana ibiganiro n’Inteko Ishingamategeko ya Tanzania ku bijyanye na Miss East Africa yahawe gutegura

Mutesi Jolly yagiye mu Mujyi wa Dodoma aho Inteko Ishingamategeko ikorera. Ndetse azagirana ibiganiro n’abayobozi barimo aba Minisitiri muri Guverinoma 

Miss Mutesi Jolly aherutse kugirana ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj. Gen. Charles Karamba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND