RFL
Kigali

Police FC yahagaritse by’agateganyo umutoza Haringingo Francis n’abungiriza be bose

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/06/2021 12:11
0


Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC, bwafashe icyemezo cyo guhagarika umutoza wayo mukuru Haringingo Francis ndetse n’abungiriza be bose kubera umusaruro mubi iyi kipe ikomeje kubona kandi yarashoye menshi igura abakinnyi.



Mu minsi micye ishize Police FC iherutse kwandagazwa na APR FC mu mukino wa shampiyona, iyitsinda ibitego 3-0, bituma iyi kipe ya polisi y’igihugu iva muri kuruse y’igikombe cya shampiyona uyu mwaka, ibintu bitashimishije na gato ubuyobozi bw’iyi kipe.

Amakuru Inyarwanda.com ikura mu bari hafi y’iyi kipe avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Kamena 2021, Umutoza mukuru wa Police FC Haringingo Francis, Claude Rwaka wari umwungirije na Jean Paul Niyintunze "Rambura" wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi, bose bamaze kwakira amabaruwa abahagarika ku kazi by’agateganyo kubera umusaruro mubi.

Haringingo Francis yahagaritswe iminsi 7, mu gihe amasezerano y'umutoza Rwaka wungirije na Jean Paul wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi yahagaritswe kugeza imikino itatu ya shampiyona isigaye gukinwa irangiye.

Police FC yashoye amafaranga menshi muri uyu mwaka w’imikino igura abakinnyi batandukanye ifite intego yo kwegukana igikombe cya shampiyona, gusa magingo aya mu gihe habura imikino itatu ngo hamenyekane uwegukanye igikombe cy’uyu mwaka, Police FC iri ku mwanya wa Kane n’amanota 4 ikaba irushwa amanota 6 na APR FC ndetse na AS Kigali ziyoboye urutonde rwa shampiyona.

Haringingo n’abungiriza be bageze muri Police FC mu 2019 bavuye muri Mukura Victoryu Sport yo mu karere ka Huye. Ntiharamenyekana niba Police FC izahita ifata umwanzuro wo kubasezerera burundu cyangwa bazagarurwa mu kazi nyuma y’igihe runaka.

Haringingo yamaze guhagarikwa n'ikipe ya Police FC

Rwaka Claude wungirije Haringingo muri Police FC nawe yahagaritswe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND