RFL
Kigali

Bashwaniye muri ‘Salon de coiffure’! Hari kumenyekana inkomoko y'urwango ruri hagati ya Tiwa Savage na Seyi Shey

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:15/06/2021 13:47
0


Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hahererekanywa amashusho y'abagore babiri b’ibyamamare mu muziki wo muri Nigeria baterana amagambo yuzuyemo umunabi n'uburakari, abo ni Tiwa Savage na Seyi Shey.



Byatangiye Seyi Shey yasanze Tiwa Savage mu nzu itunganya imisatsi 'Salon de Coiffure' y'abagore ajya kumusuhuza, Tiwa Savage amwuka inabi amubwira ko adakunda uburyarya.

Abatari bacye babonye amashusho ntibigeze babitindaho cyane. Babifashe ko iri iteranamagambo risanzwe ry'abahanzi n’ubwo bifite ukuri ariko inkomoko yabyo ntiyigeze imenyekana.

Inkomoko y'uru rwango rw'aba bagore ihera mu 2019 inagarukamo undi muhanzikazi w'umunya-Kenyakazi witwa Victor Kimana.

Seyi Shey na Victor Kimana basubiyemo indirimbo F...You (Twirinze kwandika izina ryayo ryose) ya Kizz Daniel mu buryo bayisubiyemo, ababikurikiye neza bumvise ko rwari urugamba n'ihangana ryagutse bari batagije kuri Tiwa Savage.

Nk'urugero hari aho Seyi Shey yaririmbye ati "Uvuga ko ndi Murumuna wawe ariko ukitambika inzira zanjye zose zanyinjiza mu bitaramo, ubu noneho urashaka no kuntwara umukunzi wanjye.” Abakurikiye neza barabyumvise ko ari Tiwa Savage yabwiraga kandi na Tiwa yarabyumvise ko ari we.

Tugarutse kuri Victor Kimana we binavugwa ko hari igihe yigeze kujya muri gahunda yo gusibisha indirimbo za Tiwa Savage ku Radio zo muri Kenya.

Muri iyo ndirimbo hari aho agira ati “Ukomeza kwiyita umukobwa urenze kandi dore ugiye kugeza imyaka mirongo ine n’itanu. Muri uyu muziki ntacyo ugicuruzamo uretse umubiri wawe.” Mu buryo butaziguye byarumvikanye ko nawe ari Tiwa Savage yari yibasiye.

Ubwo yari mu kiganiro na Television yo muri Nigeria abajijwe ku mubano we na Tiwa Savage, Seyi Shey yavuze ati " Noneho nanamenye ko yabuzaga Wizkid kumfasha.”

Ibi byose byagera mu matwi ya Tiwa Savage, n'abanyamakuru bakamutunga ibikoresho by’akazi ngo agire icyo abivuga akaruca akarumiro.

Uyu mwuka mubi wakomeje gututumba hagati y'ibi byamamare gusa Tiwa Savage ntagire icyo abivugaho kugeza ubwo ahuriye na Sey Shey mu nzu itunganya imisatsi y'abagore maze bagakozanyaho mu guterana amagambo.

Seyi Shay yahishuye ko Tiwa Savage yasabye Wizkid kutamufasha mu muziki Tiwa Savage yarahiye avuga ko atigeze atekereza gusubiza inyuma mu muziki Seyi Shay na Victoria Kimani

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BIMEZE MURI 'SALON DE COIFFURE' UBWO TIWA SAVAGE YASHWANAGA NA SEYI SHEY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND