Mercedes Benz Fashion Week ni uruhererekane rw’ibitaramo byo kumurika imideli bibera mu bihugu bitandukanye, u Rwanda ni urwa 3 nyuma ya Ghana na Afurika y’Epfo. IIbyabereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere byahuje abantu b’ingeri zitandukanye baturutse mu bihugu byose bya Afurika.
Ibirori bya Mercedes-Benz Fashion Week ni ibirori byamenyekanye cyane biterwa inkunga n’uruganda rukora imodoka rwa Mercedes Benz harimo ibibera muri Ghana, Ububiligi, Turukiya, Amerika, Uburusiya, n’ahandi hatandukanye ku isi.
Mu kiganiro kirambuye na Ndayishimiye Daniel utegura ibirori bya Mercedes-Benz Fashion Week yahaye InyaRwanda.com yavuze ko ubu abiyandikisha byarangiye ahubwo ubu bari kugenda batangaza abemerewe kwitabira ndetse anavuga itariki nyirizina y’ibirori n’impamvu bitazaba mu buryo bwari busanzwe nka mbere kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati ’’Ku basaba kwiyandikisha ho byararangiye, ibirori nyirizina bizaba ku itariki 10 Nyakanga 2021 naho abashyitsi batandukanye bakomeye bazaba bari muri ibi birori tuzatangira kubatangaza mu mpera z’iki cyumweru. Ni ibirori bizagaragaramo impinduka bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Danny yavuze ko bizanyura imbonankubone kuri KC2.’’
Daniel kandi yavuze ko bari kugenda berekana abatoranyijwe harimo abo batangiye gushyira ku mbuga nkoranyambaga zabo ndetse hari n’abo bari bushyireho uyu munsi kugeza umunsi nyirizina w’ibirori.
Mu mwaka wa 2019 nibwo Ibirori bya Mercedes Benz Fashion Week Kigali byari bibereye mu Rwanda ku nshuro ya mbere, byamurikiwemo imideli itandukanye yiganjemo iyahanzwe n’Abanyarwanda, iyi ikaba ari inshuro ya kabiri bigiye kuba.
U Rwanda rukaba rwarabaye igihugu cya kabiri muri Afurika byari bibereyemo nyuma ya Ghana aho bibera mu Mujyi wa Accra.
Ibi birori ubwo byabaga byabimburiwe no kwifotoza kw’abanyamideli mu myambaro isanzwe (Street Style) mu gikorwa cyabereye hanze ya Kigali Convention Centre mbere y’uko ibirori nyir’izina bitangira gusa abantu bari bemerewe no kubyitabira ariko kuri iyi nshuro bikazaca imbonankubone kuri KC2.
Ndayishimiye Daniel utegura Mercedes-Benz Fashion Week
TANGA IGITECYEREZO