RFL
Kigali

Judo Kanobana na Raoul Rugamba bazahagararira u Rwanda mu nama rwatumiwemo nk’umushyitsi Mukuru mu Bufaransa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/06/2021 15:25
0


Judo Kanobana washinze Positive Production itegura ibitaramo na Raoul Rugamba watangije iserukiramuco rya Africa In Colors, bazahagararira u Rwanda mu inama yiswe “MOCA 2021” izabera mu Bufaransa igamije kugaragaza no guteza imbere Inganda Ndangamuco mu bihugu byo muri Afurika.



MOCA ni Inama Mpuzamahanga ikomeye ku Isi ihuriza hamwe ibihugu byo muri Afurika bimurika ibikubiye mu muco wabyo. Yatangijwe n’ikigo African Cultures Center (CCA) kuva mu 2016, igahuriza hamwe ibihugu birenga 50 kuva itangijwe binagizwemo uruhare na Minisiteri y’Umuco mu Bufaransa.

Iyi nama iba rimwe mu mwaka, igahuriza hamwe abashoramari, abavuga rikijyana n’abafata ibyemezo muri Afurika, u Burayi n’ahandi ku Isi bakigira hamwe ibibazo by’ingutu kuri bamwe n’amahirwe ahari mu guhanga udushya mu Inganda Ndangamuco.

MOCA izaba mu gihe cy’iminsi ibiri kuva tariki 17-18 Kamena 2021 mu Mujyi wa Paris, ni isoko ryagutse ku Banyafurika mu bijyanye no kugaragaza ubukungu buri mu muco.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yise iyi nama ‘Africa 2021’. Izahuriza mu Bufaransa ibihugu 54, bigaragaza ishusho y'umuco wa Afurika n’uko uyu mugabane wafashwa.

KANDA HANO WIYANDIKISHE MURI IYI NAMA

U Rwanda rwahawe umwanya w’icyubahiro mu bihugu 30 byatumiwe muri iri serukiramuco ryiswe Moca 2021. Ruzahagararirwa n’abantu babiri mu Bufaransa Judo Kanobana na Raoul Rugamba, mu gihe abandi bazabikurikirana bakanamurika ibyo bakora bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Mu bazitabira iri serukiramuco hifashishijwe ikoranabuhanga harimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Prudence Rubingisa, Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere, RDB, Zephanie Niyonkuru n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Society of Authors Jean De Dieu Turinimana.

Hari kandi Carole Karemera washinze ikigo Ishyo Art Center, Dorcy Rugamba washinze Rwanda Art Inititiave Umuyobozi Mukuru wa Positive Production Kanobana Roman [Judo], Raoul Rugamba washinze iserukiramuco rya Africa in Colors, umuhanzikazi Nirere Shael ubarizwa mu Bufaransa na Robert Mugisha washinze Dopepps.

Iyi nama yiswe Moca 2021 izaba umwanya mwiza n’amahirwe akomeye ku bashoramari bo mu bihugu bitandukanye bashaka kugaragaza ibyo bakora cyane cyane byubakiye ku muco. By’umwihariko u Rwanda ruzagaragaza ubukungu buhishe mu muco.

Rizafasha abahanzi bo mu bihugu bizitabira kugaragaza ibyo bakora ku isoko mpuzamahanga, ndetse u Rwanda ruzahamagarira abashoramari n’abandi bafite aho bakora n’inganda ndangamuco gushora imari mu Rwanda no kuhakorera ubucuruzi.

Rugamba Raoul ategura utegura iserukiramuco rya Africa in Colors, yabwiye INYARWANDA ko iyi nama igiye kuba ku nshuro ya Gatandatu mu Bufaransa igamije kugaragariza ibihugu byo mu Burayi ‘imico itandukanye yo mu bihugu bya Afurika’.

Iserukiramuco rya Africa in Colors rikorera mu bihugu 20 byo muri Afurika na bitandatu byo hanze y’umugabane wa Afurika. Mu 2020, iri serukiramuco ryahurije hamwe abavuga rikijyana barenga 100, ibikorwa birenga 20, rihugura urubyiruko rurenga 1,000 rwo mu bihugu umunani byo muri Afurika, rikoresha irushanwa rya ‘Video Game Competition’ n’abandi.

Judo Kanobanana uzahagararira u Rwanda muri iyi nama yagize uruhare rukomeye mu gutegura no guteza imbere ibitaramo bikomeye byabereye mu Rwanda birimo nka Acoustik night, Groupov tour, culture soirée of the African Union Summit, World economic forum.

Hari kandi Next Einstein Forum, Kwita Izina, Fespad, Kigali Up festival, Amani Festival, Isaano Festival, Groove Awards, Mashariki film festival, Kina festival, Rwanda Christian Film Festival, Mashariki Film Festival, Kwibuka, EU Street fair festival, Kigali Fashion Week, Umuganura Festival, Hamwe Festival n’ibindi.

Uyu mugabo yanarambitse ukuboko ku bitaramo n’amaserukiramuco arimo nka Femi Kuti, Ismael Lo, Ikobe, Sean Paul, Ice Prince, Beenie Man, Kassav’, Lokua Kanza, Gael Faye, PathéO, Habib Koite, Akon, Oliver Mtukuzi, Lauryn Hill, Nneka, Stromae, Tiken Jah Fakoly, Oumou Sangare, Faustin Linyekula n’ibindi.

Raoul Rugamba watangije iserukiramuco Africa In Colors [Uri Iburyo] na Judo Kanobana washinze Positive Production itegura ibitaramo [Uri Ibumoso] bazahagararira u Rwanda mu inama izabera mu Bufaransa
Inama "MOCA 2021" igiye kubera mu Bufaransa, igamije gufasha ibihugu byo muri Afurika kugaragaza uko Inganda Ndangamuco zihagaze n'ibindi

KANDA HANO UREBE INTEGUZA YA “MOCA 2021”

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND