RFL
Kigali

Diamond yeruye ko ari mu rukundo n’inkumi y’uburanga yegukanye ikamba mu irushanwa ry'ubwiza rikomeye-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:14/06/2021 21:11
3


Nyuma y’igihe gito bivuzwe ko Diamond ari mu rukundo rushya n’umunyamidiri ukomoka muri Africa y'Epfo, uyu muhanzi ku nshuro ya mbere yagize icyo avuga kuri iyi inkumi y’uburanga ahishura ko kumureshya byamutwaye imyaka 9.




Diamond yemeje ko Andrea Abrahams ko ari we mukobwa mushya bari mu rukundo 

Nta kwezi kurashira humvikanye amakuru avuga ko Diamond ari mu rukundo n’umunyamiderikazi ukomoka muri Africa y'Epfo witwa Andrea Abrahams. Aya makuru akijya hanze hari abavuze ko ari ibihuha abandi bagashimangira ko ari impamo. Ku mpande zombi hagati ya Diamond n’iyi nkumi nta wari wakagize icyo ibivugaho. Diamond yatunguranye kuri Radio ye Wasafi FM maze agira icyo avuga kuri iyi nkumi y’uburanga byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko bari mu rukundo.

Diamond yahamije ko ari mu rukundo binyuze mu kiganiro kuri Radio ye Wasafi FM

Mu kiganiro kuri radio ye, Diamond yagize ati ”Ni umuntu mwiza, mwiza cyane. Azi kubana neza n’umuryango wanjye kandi nta buryarya”. Diamond yahamije ko byamutwaye imyaka 9 kugira ngo abashe ku ureshya. Yongeyeho ko yatangiye kwiyumva muri iyi nkumi mu 2013 yabiyibwira igakomeza kwijijisha ariko ikaza kumwemerera urukundo umwaka ushize wa 2020.


Andrea Abrahams nawe aherutse gushyira ifoto ya Diamond kuri Instagram ye maze asaba abakunzi be gutora Diamond mu bihembo bya BET Awards ahatanyemo. 

Diamond amaze kubyarana n’abagore batandukanye barimo Zari wamubyariye kabiri, Hamisa Mobetto na Tanasha wamubyariye umuhungu akaba ari nawe baherutse gutandukana.

Mu minsi ishize ku munsi wo gusoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadan ubwo yahaga ibyo kurya abaturage bo mu gace akomokamo, yabwiye itangazamakuru ko ikindi gisibo kitazagera adafite umugore. Andrea Abrahams ni umunyamiderikazi ukomeye muri Africa y'Epfo wamamaye mu marushanwa y’ubwiza. Yegukanye ikamba rya Miss 7 Continents 2016 ryabereye muri Turkey.


Andrea ubwo yegukanaga iri kamba mu 2016


Yahatanye kandi muri Mamelodi Sundowns Mpumalanga mu 2019 aho yageze muri 11 bageze kuri final. Iri rushanwa ni iryo muri Africa y'Epfo rikaba rifite intego yo guharanira iterambere ry’umwali n’umutegarugori kuri uyu mu bumbe nk'uko ibinyamakuru nka The-star.co.ke byabigarutseho.


Andrea Abrahams ubwo yahatanaga muri Mpumalanga yageze muri 11 bageze kuri final 


Iyi nkumi ifite uburanga buyemerera guhatana mu marushanwa y'ubwiza 


Uyu ni we mukunzi mushya wa Diamond nk'uko uyu muhanzi yabihamije






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NTAWANGIWABO BOSCO2 years ago
    nibyiza abonye icyuki sswt .ufureshi nashyireho umete turinyuma
  • Byiringiro Etienne 2 years ago
    Ntampamvu yokutarongora undi kuko afite much moneny
  • Platnumz kevin2 years ago
    Mn uwo mubire aradutwikra kk





Inyarwanda BACKGROUND