Nyuma y’igihe gito bivuzwe ko Diamond ari mu rukundo rushya n’umunyamidiri ukomoka muri Africa y'Epfo, uyu muhanzi ku nshuro ya mbere yagize icyo avuga kuri iyi inkumi y’uburanga ahishura ko kumureshya byamutwaye imyaka 9.
Diamond yemeje ko Andrea Abrahams ko ari we mukobwa mushya bari mu rukundo
Nta kwezi kurashira humvikanye amakuru avuga ko Diamond ari mu rukundo n’umunyamiderikazi ukomoka muri Africa y'Epfo witwa Andrea Abrahams. Aya makuru akijya hanze hari abavuze ko ari ibihuha abandi bagashimangira ko ari impamo. Ku mpande zombi hagati ya Diamond n’iyi nkumi nta wari wakagize icyo ibivugaho. Diamond yatunguranye kuri Radio ye Wasafi FM maze agira icyo avuga kuri iyi nkumi y’uburanga byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko bari mu rukundo.
Diamond yahamije ko ari mu rukundo binyuze mu kiganiro kuri Radio ye Wasafi FM
Mu kiganiro kuri radio ye, Diamond yagize ati ”Ni umuntu mwiza, mwiza cyane. Azi kubana neza n’umuryango wanjye kandi nta buryarya”. Diamond yahamije ko byamutwaye imyaka 9 kugira ngo abashe ku ureshya. Yongeyeho ko yatangiye kwiyumva muri iyi nkumi mu 2013 yabiyibwira igakomeza kwijijisha ariko ikaza kumwemerera urukundo umwaka ushize wa 2020.
Andrea Abrahams nawe aherutse gushyira ifoto ya Diamond kuri Instagram ye maze asaba abakunzi be gutora Diamond mu bihembo bya BET Awards ahatanyemo.
Diamond amaze
kubyarana n’abagore batandukanye barimo Zari wamubyariye kabiri, Hamisa Mobetto
na Tanasha wamubyariye umuhungu akaba ari nawe baherutse gutandukana.
Mu minsi ishize ku munsi wo gusoza Igisibo Gitagatifu cya Ramadan ubwo yahaga ibyo kurya abaturage bo mu gace akomokamo, yabwiye itangazamakuru ko ikindi gisibo kitazagera adafite umugore. Andrea Abrahams ni umunyamiderikazi ukomeye muri Africa y'Epfo wamamaye mu marushanwa y’ubwiza. Yegukanye ikamba rya Miss 7 Continents 2016 ryabereye muri Turkey.
Andrea ubwo yegukanaga iri kamba mu 2016
Yahatanye kandi muri Mamelodi Sundowns Mpumalanga mu 2019 aho yageze muri 11 bageze kuri final. Iri rushanwa ni iryo muri Africa y'Epfo rikaba rifite intego yo guharanira iterambere ry’umwali n’umutegarugori kuri uyu mu bumbe
nk'uko ibinyamakuru nka The-star.co.ke byabigarutseho.
Andrea Abrahams ubwo yahatanaga muri Mpumalanga yageze muri 11 bageze kuri final
Iyi nkumi ifite uburanga buyemerera guhatana mu marushanwa y'ubwiza
Uyu ni we mukunzi mushya wa Diamond nk'uko uyu muhanzi yabihamije
TANGA IGITECYEREZO