RFL
Kigali

Amb. Olivier Nduhungirehe yahishuye ko umugore we yagurishije 'Salon de Coiffure' ubwo yagirwaga Ambasaderi, amutura indirimbo

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:14/06/2021 11:51
0


Ambasaderi Olvier Nduhungirehe ni izina ryamamaye cyane muri Politiki, imyidagaduro ndetse na Siporo ya hano mu Rwanda akaba ari n’umufana ukomeye w’ikipe ya Mukura Victory Sports.



Olivier Nduhungirehe ni Ambasaderi w’ u Rwanda mu bwami bw’u Buholandi kuva ku tariki 14 Kanama 2020 ubwo Inama y’Abaminisitiri yateranaga ikamushyira muri izi nshingano nyuma yo kuba Ambasaderi mu Bubiligi no muri Ethiopia n’ahandi.


Umuryango wa Amb. Olvier Nduhungirehe

Mu kiganiro kirambuye kimara amasaha atatu, iminota 59 n’amasegonda 58 gikorwa n’umunyamakuru Ally Soudy cyitwa Ally Soudy On Air aho umutumirwa w’umunsi yari Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, muri icyo kiganiro umunyamakuru baganiriye ku bintu byinshi bitandukanye bijyane na Politiki, ubuzima busanzwe ndetse na Siporo.

Muri icyo kiganiro kimara hafi amasaha ane, Ally Soudy hari igice yamubajije ku muryango we by’umwihariko umugore we n’abana be, indirimbo yamutura ndetse n’uburyo babanye nk’umuryango by'umwihariko icyo bakwigisha urubyiruko n’abibaza ko abanyepolitiki batajya babonera umwanya umuryango.

Aha Amb. Olivier Nduhungirehe niho yahereye asobanura avuga ku bukwe bwe uko bwagenze n’aho bwabereye, indirimbo umugore we akunda, uburyo umugore we yagurishije Saloon de Coiffure bakajya mu butumwa bw’akazi ubwo yari agiye guhagararira u Rwanda, n’ibindi.

Ally Soudy yabanje kumubaza amazina y’umugore n’abana afite

Amb. Nduhungirehe yagize ati "(…) Mfite umugore n’abana babiri. Umugore yitwa Ingabire Virginie n'abana babiri umukobwa w'imyaka 14 n'umuhungu w'imyaka 12 n'igice. Twahuye ndi mu Rwanda muri 2004 twahujwe n'inshuti, n'umuntu w'inshuti yacu twembi ni we waduhuje turasangira nyine turamenyana ni bwo bwambere nari mubonye".


Umugore wa Ambasaderi Ingabire Virginie akunda indirimbo yitwa 'Brown Eyes' ya Children's Destiny

Ati: "Nkimubona bwa mbere ntabwo navuze ngo tujye gusangira, ariko duhura icyo gihe nabonye ari umukobwa mwiza kandi dushobora kuganira no kumvikana, nuko nyine twumvikanye twahuje turasohokana nyuma tuza no kurushinga no gukora ubukwe. Twarongeye turahura bwa kabiri turi twenyine turaganira mbona Virginie ahuje n'ibyo nifuza.’’Ally Soudy ageze ku wasabye undi bwa mbere ko barushinga, Ambasaderi Nduhungirehe atazuyaje yahise abyemera ko ariwe wabimusabye ariko avuga ko amagambo yakoresheje atayibuka.

Yagize ati: "Oya ntabwo nyibuka ntakubeshye ntabwo nyibuka ariko ni amagambo asanzwe ntabwo njyewe ndi umusizi uvuga amagambo atatse. Hari abantu bakunda gukoresha amagambo nyine yuje imitoma ntabwo njyewe nize ibintu by'indimi (literature) ariko nyine namubwiye amagambo amwumvisha ko nifuza ko twasohokana".


Ally Soudy kandi yamubajije ku bukwe bwabo ubwo Virginie yari amaze kumwemerera urukundo, n'uko bwari bumeze, amusubiza agira ati "Bwari bumeze neza cyane. Ku itariki 23/9/2006 hariya kuri Primature mu busitani bwaho inyuma aho bakoreraga amakwe ariko ubu ntabwo bakibikora".

Ally Soudy ati "Icyagushimishije mu bukwe bwawe kurenza ibindi ni ikihe?" Amb. Nduhungirehe ati "Bwari ubukwe bwari burimo abantu benshi cyane ngira ngo twari twatumiye abantu nka 700 ariko haje abarenga igihumbi bwari burimo abantu benshi twarariye, turanywa, turasangira turaganira, bwari ubukwe bwiza.’’

Amb. Nduhungirehe yavuze ko ijambo umugore we akunda kumubwira aba ari ubuzima bwe bwite ariko hari indirimbo umugore we yakundaga ndetse no mu bukwe bwabo yaracuranzwe iyo ndirimbo yitwa Brown eyes ya Destiny’s Child ari nayo yamutuye. Ambasaderi Olivier kandi yahaye isomo urubyiruko ndetse anakomoza ku rukundo rw’abanyapolitiki ruba rugoye anavuga ku bana be bavukiye muri Ethiopia anahishura uburyo umugore we yagurishije Saloon de Coiffure.


Yagize ati "Akazi k'abanyapolitiki karagora cyane cyane ku bantu bashakanye nakubwiye ko nabaye umunyapolitiki muri Ethiopia, Addis Ababa cyane cyane niho abana babiri bacu bavukiye,  nyuma tujya i New York muri Amerika nyuma tuza mu Rwanda,  nyuma tujya mu Bubiligi, tugaruka mu Rwanda ubu noneho turi mu Buholandi". 

"Bivuze ko kuwo twashakanye haba harimo koroherana n’ubwitange kubera ko umugore aba asabwa gukurikira umugabo, ndetse umugore we yari amaze kwinjira mu bucuruzi hari Salon fe Coiffure yari afite ariko asabwa kuyigurisha urumva ko harimo ubwitange n’ubwitange". Ambasaderi Nduhungirehe yahawe guhagararira u Rwanda mu Bwami bw’u Buholandi asimbuye Karabaranga Jean Pierre wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Sénégal.

Nyuma yo guhabwa uwo mwanya mushya wo guhagararira u Rwanda tariki 14 Kanama 2020 Amb. Nduhungirehe abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashimiye Perezida Kagame wamugiriye icyizere cyo kumuha inshingano nka Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi. Yagize ati “Nijeje kuzakoresha imbaraga n’ubunararibonye bwanjye mu gutsura umubano no kubaka ubuhahirane mu by’ubukungu [hagati y’u Rwanda] n’u Buholandi n’ibindi bihugu nzaba nshinzwe.’’


Amb. Nduhungirehe ubwo yakirwaga mu bwami bw'u Buholandi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND