RFL
Kigali

APR FC na As Kigali ntizihagarara, mu gihe Police FC ikomeje kuba insina ngufi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/06/2021 18:37
0


APR FC na As Kigali zongeye kwandikisha amanota 3, naho Police FC ikomeje kuba insina ngufi uko iminsi igenda yicuma.



Kuri iki cyumweru tariki 13 Kamena 2021 ubwo hakomezaga imikino y'umunsi wa Kane wa shampiyona haba mu makipe arwana no kutamanuka, ndetse n'amakipe ashaka igikombe cya Shampiyona, APR FC yongeye guseruka gitore ubwo yanyagiraga Police FC ibitego 3-0 byose byabonetse mu gice cya 2.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 65 gitsinzwe na myugariro Omborenga Fitina mu gihe Mugunga Yves utari warakinnye umukino uheruka, yatsinze ibitego bigera kuri 2 kumunota wa 75 no ku munota wa 83 ikipe y'igipolisi cy'u Rwanda itaha idakozemo.

Ku rundi ruhande Niko As Kigali yatsindaga irusha ikipe ya Espoir FC ibitego 4-0. Ni umukino wabereye i Muhanga aho As Kigali iri kwakirira imikino muri iyi minsi.

Igitego cya mbere cyabonetse ku munota 10 gitsinzwe na Tshabalala Hussain, Muhadjiri atsinda ibitego 2 ku munota wa 27 na 83 mu gihe igitego cy'agashingura cumu cyabonetse mu minota y'inyongera gitsinzwe na Biramahire Abeddy ku munota wa 90+2

Indi mikino y'amakipe ashaka igikombe cya Shampiyona, Rutsiro yanganyije na Bugesera FC 0-0, Rayon Sports umukino wabaye mbere yanganyije na Marine igitego kimwe kuri kimwe.

Amakipe arwana no kutamanuka, Mukura yatsindiwe i Musanze igitego kimwe ku busa, Kiyovu Sport itsinda Gorilla FC igitego kimwe kubusa cya Saba Robert. Mu gihe ejo hazakina Sunrise FC izakira As Muhanga, Gasogi United yakire Etincelles.

Ubu As Kigali niyo ya mbere n'amanota 10 ikarusha igitego kimwe APR FC, Rayon Sports ikaba iya 3 n'amanota 5. Mu makipe arwana no kutamanuka, Kiyovu Sport Ni iya mbere n'amanota 9 inganya na Musanze, Gorilla FC ikagira amanota 7.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND