RFL
Kigali

Uzakuvuga nabi azahere ishyanga: Sako NY ukomoka muri Congo yakoze mu nganzo avuga ibigwi Perezida Kagame-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:13/06/2021 14:07
1


Nzeyimana Sako Kamali [Sako NY] ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho yavukiye ariko akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoze mu nganzo avuga ibigwi Perezida w'u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, anibutsa abantu ko intwari ikwiriye kuvugwa ibigwi ikiriho.



Hashize iminsi micye Sako NY ari kubarizwa mu Rwanda ari naho yafatiye amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya yise 'Kagame'. Yavuze ko Perezida Kagame ari uwo gushimirwa cyane kuko iterambere u Rwanda rugezeho nta muntu utaribona. Yatangaje ko mu buto bwe yakuze akunda Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yiha intego y'uko naba mukuru azakora igikorwa cyo kumushimira.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Sako NY yavuze ko yakuze akunda cyane Perezida Kagame kubera ibikorwa bye byiza, bituma agambirira kuzamushimira. Ati "Nitwa Sako NY, navukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, mu Burasirazuba bwa Kongo. Ariko ubu nkaba ndi umuturage wa Amerika (USA citizen). Mu buto bwanjye nakuze nkunda Perezida Paul Kagame. Numvaga ibyo yakoze ndi muto, nkura numva nazakora ikintu cyo kumushimira n'ubwo ntari umunyarwanda". 


Sako NY avuga ko n'ubwo atari umunyarwanda ariko akunda cyane u Rwanda

Uyu muhanzi Sako NY uri kubarizwa mu Rwanda muri Kigali, yakomeje agira ati "Intwari muzayivuge ibigwi igihari. Kuva nakoze iyi ndirimbo, inzozi zanjye zabaye impamo. Nahiguye inzozi narotaga ndi muto. Ntawaterwa ipfunwe no kuvuga Kagame kuko aho u Rwanda rugeze ubu ntawe utahabona. Nakomeze ayobore, Imana imwongerere uburame. Mu Rwanda mpafata nko mu rugo, ndaza nkisanga. Rwanda komeza uhirwe, abagutuye bashyire hamwe kuko ni ryo terambere ry'u Rwanda".

Sako NY asanzwe ari umuhanzi wiyeguriye indirimbo z'urukundo. Azwi cyane mu ndirimbo 'Umuti' yakoranye n'umuraperi Jay Polly uri mu baraperi bakomeye mu Rwanda. Ni indirimbo imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 50 ku rubuga rwa YouTube. Izindi ndirimbo ze twavugamo; 'Ndi uwawe', 'Uzampamagare', 'Ihangane', 'Nyenyeri', 'Nsezera', 'Ndi mu nzira', n'izindi. Hari n'izo yaririmbanye n'umuvandimwe we witwa Eslon NY nawe uba muri Amerika zirimo; 'Warahabaye', 'Sara', 'Inturo', 'Nzataha' n'izindi.


Sako NY yakuze yifuza kuzakora igikorwa cyo gushimira Perezida Kagame

Kuri ubu rero Sako NY afite indirimbo nshya yise 'Kagame' yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo yatunganyijwe na Producer A-B Godwin, ni mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Pacento. Muri iyi ndirimbo 'Kagame', Sako NY aririmbamo ko Nyakubahwa Paul Kagame amufata nka Mose, inkoni yahawe n'Imana akaba ayiyoboza neza abanyarwanda. Uyu muhanzi avuga ko n'ubwo atavuka mu Rwanda ariko rwamucumbikiye ndetse rukaba rukimucumbiye na n'uyu munsi, kandi akaba atari we gusa ahubwo iki gihugu kikaba gicumbikira abimukira bose bakigana. 

AMWE MU MAGAMBO AGIZE IYI NDIRIMBO NSHYA YA SAKO NY

"U Rwanda tutagufite ni nk'ubwato butagira umusare, u Rwanda ruratengamaye, abanyarwanda babaye umwe ku bwawe, abanyamahanga bisanga mu Rwanda kurusha iwabo. Kagame, uzakuvuga nabi azahere ishyanga kuko nta cyiza yaba yifuriza u Rwanda. Waje uri nka Mose, inkoni Imana yaguhaye uyiyoboza abanyarwanda, amahoro, umutekano, gushyira hanmwe, u Rwanda ruzahora rutengamaye tugufite Kagame. Uri intwari ku rugamba, umugaba udaharanira gutsindwa, uzagire iherezo ryiza nk'uko uryifuriza abanyarwanda, ngaho tuyobore imyaka ibihumbi. 

Simvuka i Rwanda ariko Rwanda warancumbikiye, Kagame, na n'ubu ukomeje gucumbikira abimukira, utemera azemera, n'abanyamahanga baremeye ko Kagame ari umuyobozi mwiza, ngaho baturarwanda muvuze amakondera n'imyirongi ko mufite ubahagarariye, ibihugu by'abaturanyi byaremeye nta wahungabanya u Rwanda tugufite Kagame. Abajya guhinga muhinge, abajya guhaha muhahe, abajya ku kazi mugende mwenye kuko u Rawnda ruratuje, niba mbabeshye muzatembere mu bihugu duturanye. (...) Kagame urakarama".

Sako NY uri kubarizwa mu Rwanda yakoze indirimbo ishimira cyane Perezida Kagame

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'KAGAME' YA SAKO NY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bizimana vedaste2 years ago
    Iyi ndirimbo ni nziza turayishimiye cyane yatuvugiye nk'abanyarwanda dukunda President wacu





Inyarwanda BACKGROUND