RFL
Kigali

Ntuzemere gushyingiranwa n’umukunzi wawe nadasubiza ibi bibazo 10

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/06/2021 11:34
1


Gushyingirwa ni ikintu gikomeye cyane ari nayo mpamvu kigomba kwitonderwa. Muri iki gihe usanga n'abakundanye igihe gito cyane bahita bakora ubukwe gusa biba byiza gushakana n'umuntu uzi neza byaba akarusho ukabanza kumubaza ibi bibazo kugira ngo umenye neza uwo mugiye kubana.



Ibibazo 10 wabaza umukunzi wawe mbere y’uko mushyingiranwa

1. Unkundira iki? Iki kibazo abakundana bakibazanya bagitangira gukundana ariko ni byiza ko wongera ukabibaza umukunzi wawe mbere y’uko ufata icyemezo cyo gushyingiranwa nawe kuko bituma yifungura ukamenya icyo akwitezeho n’umugambi agufiteho.

2. Ni izihe ntego ufite, witeguye ute kuzijyanisha n’urukundo rwacu?

Iki kibazo kigufasha kumenya niba umukunzi wawe atazagera aho akicuza ko mwabanye ukamenya niba urukundo rwanyu cyangwa gushyingiranwa kwanyu atabibona nk’umuzigo uzamubuza kugera ku ndoto ze.

3. Ubanye ute n’umuryango wawe? Kuba umuntu udashoboye kubanira neza abo mu muryango we byakwereka ko adashobora kuba umugabo/umugore mwiza.

4.Kuki wumva iminsi y’ubuzima bwawe twayimarana? Iki kibazo nacyo gituma umukunzi wawe ahishyura byimbitse uko akubona n’agaciro abona ufite mu buzima bwe.

6. Uzareka urukundo rukomeze rukure? Umuntu wumva agaciro ko gukomeza urukundo anakora uko ashoboye ngo rukomeze rukure.

7. Washobora kwihanganira kubana n’abantu babi? Umuntu udashobora kwihanganira kubana n’abantu babi ntabwo ashobora urugo.

8. Hari ubumenyi ufite ku bubyeyi? Iyo umuntu afite ubumenyi ku mibereho y’ababyeyi byerekana ko mu buzima atewe ishema no kuba umubyeyi ndetse ko yiteguye kubyara no kurera.

9. Uzakomeza gukuza umubano wanjye nawe? Umuntu ukomeza gushimishwa n’ibindi bitadukanye n’inyungu z’urugo agera aho agasenya, umukunzi wawe iyo agusubije ukumva icyo ashyize imbere kitari inyungu z’urugo rwanyu byaba byiza muretse gufata umwanzuro wo gushyingiranwa.

10. Niba ubuzima bwanjye bubaye bugufi uzakomeza kunyibuka? Iyo muganira akaguhishyurira ko azahora yibuka umubano wanyu ni ikimenyetso cy’uko aha agaciro urukundo rwanyu ndetse yifuza ko mwazabana igihe kinini.

Src:www.Elcrema.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyima ja benard1 year ago
    Nibyiza kudahubuka ukabanza ukitonda mukaha ijyhe bityo bikabafasha kuko iyo muyobowe namarangamutima yihuse harijyihe habaho kwicuza kandi hakabaho no gufata agahe ko gusenga usenjyera urukundo rwanyu nubwo benshi bayima amaso erega iyo habayeho kwitonda habaho kurya ibyawe numutima utuje ndetse ntawuguhagaze hejuru ndabwira buriwese ujyikunda nti urukundo ntamaso rujyira mujyire ubwitonzi ndetse nushishozi nyuma hazabaho kwicuza kumpande zombi.





Inyarwanda BACKGROUND