RFL
Kigali

Iminota 12 ku munsi ugenda n’amaguru yatuma uhorana akanyamuneza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/06/2021 10:49
0


Kugenda n’amaguru ni ingenzi ku mubiri haba mu kuwukomeza no kukongerera ibyishimo. Si ibyo gusa kuko binagufasha mu gutuma umutima utera neza n’amaraso agatembera neza. Mu gihe, kubera akazi cyangwa izindi mpamvu zinyuranye wumva udafite umwanya uhagije wo gukora siporo, ni byiza kuba wajya ufata igihe ukagenda n'amaguru.



Akamaro ko kugenda n'amaguru ku buzima

Siporo no kugira akanyamuneza:

N'ubusanzwe siporo ni kimwe mu bihuza abantu ndetse bikongera ubusabane. Mu mupira usanga abafana ikipe imwe n'iyo baba bafite ikindi basanzwe bapfa, ariko ku kibuga baba bafatanya kogeza ikipe yabo. Ndetse n’abakinnyi uba usanga bari gusenyera umugozi umwe ngo bafatanye gutahana intsinzi.

Kugenda n’amaguru nabyo bigira akamaro kamwe n’ako gukora izindi siporo, kuri iyi ngingo. Rero mu gihe wumva wagize umutima mubi, byaba byizanye cyangwa se hari ibyagutesheje umutwe, jya ufata urugendo n’amaguru, uko ugenda bigenda bishira.

Umusemburo wa dopamine mu bwonko

Uyu witwa umusemburo w’ibyiyumvo, ni umusemburo ugira uruhare runini mu mimerere yacu ya buri munsi ku bijyanye n’imyitwarire. Iyo hari ikintu uri kwifuza, bituma uyu musemburo urekurwa bityo bigatuma uhorana ya ntego yo kukigeraho. Kuba noneho ugikunze bigatuma uyu musemburo ukoreshwa cyane ku buryo uruhuka ari uko ukigezeho. Iyo uri kugenda n’amaguru bifasha uyu musemburo gukorwa ku bwinshi.

Kugenda bikuraho ibikubangamiye

Nubwo bitabikuraho ngo bicyemuke, ariko uko ugenda n’amaguru uretse kuba bikongerera ingufu no gukomera binatuma ubasha guhangana n’ibihe bikugoye kurenza ibindi. Ubushakashatsi bugaragaza ko aho kwicara ureba filime cyangwa wumva indirimbo cyangwa se wiryamiye gusa, wafata urugendo ukigendagendera n’amaguru kuko nibyo bikuruhura mu mutwe kurenza ibivuzwe mbere. Ndetse mu gihe cy’agahinda gakomeye, nko guhomba, kwirukanwa ku kazi, gupfusha se, kugenda n’amaguru bikuruhura kurenza ibindi byose wagerageza.

 Buri wese mu kazi ke ka buri munsi nubwo atabona igihe kinini cyo gukora siporo cyangwa kugenda n’amaguru, nyamara iminota 12 ntiyayibura. Niba uvuye ku kazi, ushobora no kuva mu modoka hasigaye urugendo rugufi ngo ugere mu rugo ukarugenda n’amaguru. 

Niba ntacyo uri gukora aho gutuma umukozi ikintu agura, wakigirayo n’amaguru agasigara akora ibindi. Ibi ubigize akamenyero wazasanga uri umuntu uhorana akanyamuneza, ubasha guhangana n’ibibazo binyuranye byo mu buzima kandi n’umubiri wawe ukaba ukomeye. Tukwibutse ko siporo muri rusange ari umuti ku ndwara nyinshi kandi ikaba n’urukingo ku ndwara z’umutima zinyuranye, rubagimpande n’indwara z’imitsi.

Src:www.Healthline.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND