RFL
Kigali

Yamizwe na Baleine imumarana hafi amasegonda mirongo itatu hanyuma iramuruka

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:13/06/2021 13:00
0


Umunyamerika Michael Packard w’imyaka 56 ukora umwuga w’uburobyi yamizwe na Baleine hanyuma nyuma y’amasegonda we avuga ko ageze nko muri mirongo itatu iramuruka avamo ari muzima.



Uretse uwo byabayeho ubanza abandi byatugora kwiyumvisha uburyo ikintu nk’iki cyabaho, ukava mu kanwa k’ifi nini nka baleine ukiri muzima. Usibye muri Bibiliya “Batumwira ko Yonasi yamizwe n’igifi kinini nyuma kikamuruka, ibintu abenshi tuba twibaza ko ari umugani”, uyu munyamerika usanzwe ari umurobyi muri Provincetown ho muri Massachusetts muri Amerika we arabyihamiriza.

Ubwo yari kumwe na bagenzi be bahuje umwuga bari mu bwato bwabo “Ja'n J, off Herring Cove”, bajya kuroba, ngo ikirere cyari kimeze neza ushobora kubona ibiri muri metero esheshatu mu mazi.

Michael Packard yibize mu mazi agiye kumva yumva ikintu kiramumize aho yahise abona ageze ahantu h’umwijima nk’uko we ubwe abyivugira. Yabanje kugira ngo ari mu kanwa ka “shark” cyangwa se “requin”, ubwoko bw’ibifi binini bifite amenyo atyaye bikunda kurya abantu. 

 Ati: “nabanje kugira ngo namizwe na shark ni uko ndavuga nti ibyanjye birarangiye ndapfuye nta kundi.” Michael yakomeje avuga ko yakabakabye akumva nta menyo icyo gifi gifite ahita yumva ko atamizwe na shark ahubwo ko ari Baleine. 

Ati: “ nahise numva ko namizwe na baleine nsigara ndi kwibaza uko ndi buvemo biranyobera. Nahise ntekereza umugore wanjye n’abana banjye uko bazabaho kuko njye numvaga byarangiye, nari ntegereje ko baleine itangira kunyongobeza.”

Uyu mugabo wakomeje avuga ko atabasha gusobanura neza uburyo yiyumvaga dore ko yumvaga ko byarangiye, yakomeje avuga ko nko mukanya ko guhumbya yagiye kumva yumva baleine iramurutse. 

Ati: “ Nagiye kumva numva izunguje umutwe wayo nuko numva kiranciriye mu kirere ndamanuka ngwa mu mazi ndareremba...nabanje kugira ngo amaguru yanjye yavunitse ariko ubu ndagenda ncumbagira ariko ndi muzima.”

Baleine ngo yagarutse hejuru y’amazi iramucira ni uko arokoka atyo. Ibyo bikimara kuba, ba bagenzi be bari kumwe mu bwato bahise bamutabariza ni uko bamujyana kwa muganga, amaze kwitabwaho n’abaganga asubira mu rugo.

Mugenzi we Captain Joe Francis yagize ati: “Ni umunyamahirwe kuba akiri muzima” . Yakomeje avuga uko byagenze ati: “nagiye kubona mbona Mike avuye mu mazi hasi aratumbagiye mu kirere,  amaguru niyo yabanje hejuru, ni uko aragaruka agwa mu mazi areremba hejuru.” Joe yakomeje avuga ko ibyo bikimara kuba bahise bamwegera kugira ngo bamuhumurize.

Ati: “nkimara kumugeraho yahise ambwira ati Joe mvuye mu kanwa ka baleine, sindi kubyiyumvisha, mvuye mu kanwa ka baleine Joe!”. Bahise bamutabariza ni uko polisi ishinzwe kuzimya umuriro iba irahageze bamujyana kwa muganga gutyo.

Abashinzwe kuzimya umuriro bo muri Provincetown bahamije ko koko batabajwe saa mbiri n’iminota 15 za mugitondo. Umugore wa Michael Packard ngo yahoraga amwinginga ngo areke aka kazi ariko akabyanga, akaba akamazemo imyaka 40. Muri iyo myaka yose kandi ngo ni ubwa mbere ibintu nk’ibi byabaho haba kuri we cyangwa se kubandi bakorana nawe.

Ubusanzwe ngo Baleine ntizikunze gusagarira abantu. Ngo mu mazi, zigenda zasamye maze udufi duto twinshi cyangwa n’utundi dusimba two mu mazi tukajya mu kanwa kazo ni uko zikatumira gutyo gutyo. Ni uko zirya. Kuba rero ngo Michael yabashije kugera mu kanwa kayo ikamuruka, ngo ni igitangaza gishobora kubaho nk’inshuro imwe mu bihumbi n’ibihumbi.

Baleine ni ifi ishobora kugeza kuri metero 15 z’uburebure ikaba yapima toni 36. Ni igifi kinini cyane ku buryo burenze. Gusa ngo zigenda zicika aho ku isi hose hasigaye izigera ku bihumbi 60 gusa. 


Yavuze ko yamizwe na Baleine ikamumarana amasegonda 30 ikabona kumuruka

Source: CBS Boston , BBC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND