RFL
Kigali

MU MAFOTO: Irebere matera ihenze Drake araraho yaguze ibihumbi 400 by'amadolari ikoze mu bwoya bw'ifarashi!

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/06/2021 16:36
0


Umuraperi Drake ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Amerika uzwiho kuba anatunze agatubutse, azwiho kandi kuba akunda cyane uburiri bwe nk'uko akunze kubivuga mu ndirimbo ze. Kuba akunda uburiri abiterwa n'uko afite matera ihenze cyane ikoze mu bwoya bw'ifarashi. Iyi matera yamutwaye ibihumbi 400 by'amadolari.



Aubrey Graham wamamaye ku izina rya Drake ni umuraperi ukomoka mu gihugu cya Canada gusa akaba akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo akaba yaramenyekanye cyane kuva muri 2008 yinjira muri Young Money kugeza ubu ahagaze neza yaba mu mufuka no mu buhanzi.


Drake akunze kumvikana mu ndirimbo ze zitandukanye avuga ko akunda cyane uburiri bwe. Ubu buriri akunze kuvuga cyane buranihariye cyane dore ko matera araraho ikoze mu bwoya bw'ifarashi. Iyi matera kandi iranahenze kuko yatwaye Drake akayabo k'ibihumbi 400 by'amadolari kugirango ayigure, uyashyize mu manyarwanda aragera kuri Miliyoni 400 Frw.

Mu mafoto akurikira ihere ijisho matera ya Drake ikoze mu bwoya bw'ifarashi igura ibihumbi 400 by'amadolari:


Src:www.RapUp.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND