RFL
Kigali

Kanye West yaretse gukurikira Kardashian n'abavandimwe be ku mbuga nkoranyambaga mu gihe bo bakomeje kumwereka urukundo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:13/06/2021 10:55
0


Umuraperi akaba n'umuherwe Kanye West yamaze kureka gukurikira ku mbuga nkoranyambaga (Unfollow) Kim Kardashian n'abavandimwe be nyuma y'uko bamwifurije umunsi mwiza w'amavuko bakanamwereka ko bakimufitiye urukundo n'ubwo yatandukanye na Kim Kardashian. Impamvu Kanye West yahisemo gukora ibi ikaba itaramenyekana.



Kanye West wamaze gutandukana burundu na Kim Kardashian ndetse akaba yaramaze no kubona umusimbura witwa Irina Shayk w'umunyamideli, kuri ubu yafashe umwanzuro wo kurekeraho gukurikira Kim Kardashian n'abavandimwe be ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko bamweretse urukundo ku munsi we w'amavuko yijihije mu minsi ishize.


Ku itariki 8/06/2021 ni bwo Kanye West yizihizaga isabukuru y'imyaka 44 amaze avutse. Uyu munsi ukaba waratunguranye ubwo Kim Kardashian yamwifurizaga isabukuru nziza akanavuga ko amukunda by'iteka abinyujije kuri Instagram ye. Ibi byatangaje abantu benshi kuko ntibiyumvishaga ko Kim yavuga ko akunda Kanye nyamara baratandukanye.


Si Kim Kardashian wenyine wifurije Kanye West isabukuru nziza gusa kuko n'abavandimwe be nabo barayimwifurije ku mugaragaro. Khloe Kardashian murumuna wa Kim akaba yarifurije isabukuru nziza Kanye ndetse anongeraho ko Kanye West ari muramu we mwiza w'ibihe byose. Ibi nabyo abakoresha imbuga nkoranyambaga babyibajijeho cyane impamvu Khloe Kardashian yarata Kanye West nyamara bizwi ko badacana uwaka hagati yabo.


Nk'uko ibinyamakuru by'imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byakomeje kubitangaza birimo televiziyo ya E!News, Hollywood Life, TMZ ndetse na People Magazine, byose byamaze gutangaza ko Kanye West yahagaritse gukurikirana (Unfollow) abo mu muryango wa Kim Kardashian ku mbuga nkoranyambaga.


Iyo urebye ku rukuta rwa Kanye West akoresha kuri Twitter cyangwa Instagram ukareba abo akurikira nta muntu n'umwe wo mu muryango wo kwa Kim Kardashian agikurikira ndetse na Kim Kardashian ubwe ntakimukurikira. Kanye West akoze ibi nyuma y'iminsi micye Kim n'abavandimwe be bamweretse urukundo ku munsi we w'isabukuru.

Src:www.Peoplemagazine.com,www.HollywoodLife.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND