RFL
Kigali

Perezida wa FIFA Infantino na Cristiano Ronaldo bifatanyije na Christian Eriksen wagize ibyago

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/06/2021 22:22
0


Umuyobozi w’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, n’umunyabigwi muri ruhago, Cristiano Ronaldo, bagaragaje ko bifatanyije na Christian Eriksen waguye mu kibuga akamara igihe kirekire yabuze umwuka, ahita ajyanwa kwa muganga.



Binyuze ku mbuga nkoranyambaga, aba bagabo bazwi cyane mu mupira w’amaguru bagaragaje ko bifatanyije na Eriksen ndetse bamwifuriza gukira vuba.

Binyuze ku rukutwa rwa Twitter rwa FIFA, Infantino yagize ati”Inte ndetse n’ibyifuzo byacu biri kuri Christian Eriksen, twifatanyije n’umuryango we”.

Cristiano Ronaldo yanyuze ku rukuta rwe rwa Instagram agira ati”Intekerezo zacu n’amasengesho yacu biri kuri Christian Eriksen n’umuryango we, Isi y’umupira w’amaguru itegereje amakuru meza, ndikubara iminsi kugira ngo nzongere kukubona wagarutse mu kibuga Chris! Komera komera”.

Eriksen yagize ikibazo mu mukino wo mu itsinda rya kabiri mu irushanwa rya Euro 2021, Danemark yakinaga na Finland.

Uyu mukino wahagaze ku munota wa 42, nyuma yuko Christian Eriksen warimo ukina mu kibuga hagati, yituye hasi nta muntu umukozeho ubwo yakurikiraga umupira, agahita abura umwuka, agakorerwa ubutabazi bwihuse, ariko nyuma y’iminota 15 aryamye mu kibuga nta mpinduka, hafatwa umwanzuro wo gusubika umukino, n’ubwo nyuma UEFA yafashe umwanzuro wo kongera ugasubukurwa.

Umukino wahagaze nta kipe irabasha kureba mu izamu ry’indi, kuko banganyaga 0-0.

Nyuma yuko Eriksen yituye hasi bagenzi be batabaje abaganga, bihutira kumuha ubutabazi bwihuse. Mu gihe abakinnyi bagenzi be ndetse n’abafana bari bategereje icyo abaganga batangaza bari bafite ubwoba bwinshi ndetse bamwe muri bo bari batangiye kurira batekereza ko hari ikibi kigiye kuba kuri uyu mukinnyi wari wazonze ubwugarizi bwa Finland.

Nyuma y’iminota 15 Eriksen aryamye mu kibuga, abakinnyi bategereje icyo abaganga batangaza, UEFA yahise isohora itangazo rivuga ko uyu mukino usubitswe kubera ubutabazi buri guhabwa umukinnyi wagize ikibazo gikomeye.

Nyuma y’amasaha abiri umukino wasubitswe, UEFA yahise itangaza ko nyuma yuko Eriksen akangutse, umukino ugiye guhita usubukurwa ugakinwa iminota yari isigaye.

UEFA yatangaje ko uyu mukinnyi yakangutse ndetse akaba yoherejwe mu bitaro kwitabwaho n’inzobere z’abaganga.

WEriksen yakangutse nyuma y'iminota itari micye asinziriye, ubu ari mu bitaro ari kwitabwaho





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND