Diamond ari mu bahanzi bayoboye muri Africa y’uburasirazuba, akaba inkingi ikomeye mu muziki wa Africa ku Isi. Uyu muhanzi yamaze kugera ku gahigo atigeze ageraho kuva yatangira gukora umuziki mu 2008, abikesheje indirmbo “Waah " yakoranye na Koffi Olomide.
Diamond na Koffi Olomide
Iyi ndirimbo yujuje miliyoni 70 mu mezi atandatu gusa imaze igiye hanze. Iyi ndirimbo yesheje agahigo ko kuba kuva uyu muhanzi yatangira umuziki ariyo yarebwe n’abantu benshi kuri Youtube mu gihe gito.
Aka gahigo agezeho kamuteye ibyishimo maze mu masaha make ashize ajya ku rukuta rwe rwa Instagram abisangiza abakunzi be arabashimira abivanye ku mutima. Yagize ati "Mwarakoze kuri miliyoni 70 banyagikundiro banjye ".
Diamond yasangije ibyishimo abakunzi be ubwo iyi ndirimbo yuzuzaga miliyoni 70
Ukurikije uko imibare ibigaragaza nta zindi ndirimbo yakoze ziragera miliyoni 70 mu gihe cy’amazi atandatu. Urebye kuri shene ye ya Youtube imaze imyaka 8, mu zarebwe n’abantu banshi harimo nka “Kesho ". Mu myaka umunani imaze yarebwe na miliyoni 2 n’ibihumbi 300.
Naho mu myaka 6 ishize iyarebwe cyane ni iyitwa “Nana " yarebwe na miliyoni 37 naho muri 5 iyarebwe cyane ni iyitwa “African Beauty " yakoranye na Omarion ikaba imaze kurebwa na miliyoni 60.
Mu myaka ibiri ishize iyarebwe na benshi yakoze ni “Inema " ikaba imaze kurebwa na miliyoni 90. “Waah " niyo yesheje agahigo ko kurebwa na benshi [miliyoni 70 ] kandi mu gihe gito kingana n’amaze atandatu.
REBA HANO INDIRIMBO WAAH YA DIAMOND NA KOFFI OLOMIDE