RFL
Kigali

Umugeni yageze mu rusengero ashashagirana kubera 'Makeup' bamutegeka kuzihanagura zose agasigarana umubiri we w’umwimerere-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/06/2021 17:47
0


Muri ibi bihe ni gacye cyane uzabona abantu b’igitsina gore cyane abakobwa batisize ibirungo by’umubiri (Makeup), abakoze ibirori ho biba akarusho baba bashashagirana, bakagira ubwiza butangaje ariko siko baba basa nk’uko umugeni yageze mu rusengero bakamutegeka kwihanagura ibirungo byose yisize.



Ni inkuru yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru byandika nka Legit, Newsngr n’ibindi. Aba bombi batatangajwe amazina ni abo muri Nigeria. Nk'uko umugeni yari yabukereye yinjiye mu itorero rya ‘Miracle Ministries’ yahindutse cyane kurusha uko abantu bajyaga bamubona.


Umugeni yahanaguwe ibirungo ahita ahinduka

Umupasiteri wagombaga kubasezeranya, yabanje kuvuga ko atakora amahano ngo ashyingire umuntu wihinduye uko atari kuko itorero ryabo bitabyemera, kandi ko umuntu agomba kuba uwo ariwe ntajijishe abantu kubera ibirungo by’ubwiza. Yahise ategeka ko niba bashaka ko ubukwe buba akabashyingira, umugeni agomba kwihanagura ibirungo by’umubiri byose yisize agasigarana isura ye y’umwimerere.


Ubwo Umugeni yahanagurwaga ibirongo byose kugira ngo ubukwe bukomeze

Peenfaces, umukobwa w’umuhanga mu gutera ibirungo abantu (Make Up), wari warahawe ikiraka cyo gusiga uwo mugeni ku munsi w’ubukwe, yerekanye akababaro yagize abinyujije kuri Instagram mu mashusho yaje gusiba aho yari yagize ati:

Ku wa Gatandatu, nahuye n’ibidasanzwe hamwe n'umugeni wanjye mbere yo gusezerana mu itorero nagombaga kumusiga byimazeyo akaba mwiza bitangaje, ariko acyinjira siko byagenze yarabihagaguye byose kuko itorero ritabyemeraga, bamutegeka kubihanagura nabimuhanaguyeho nihuta.

Amakuru avuga ko mu birori byabereye kuri Mountain of Fire na Miracle Ministries, byatumye abantu basa nk’abatunguwe kubera ko umukobwa yahise atakaza ubwiza yari afite aba umuntu udashamaje.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND