Umugabo wahangaye gukubita urushyi Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron ni muntu ki?

- 10/06/2021 1:33 PM
Share:
Umugabo wahangaye gukubita urushyi Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron ni muntu ki?

Umugabo ukomeje kuza mu myanya y'imbere unakurikiranweho gukubita urushyi Perezida Emmanuel Macron, afite amatwara yo mu gihe cya cyera yewe nk'uko bigaragarazwa n'ibyo yasanganwe yaracengewe n'amatwara ya Hitler.

Bamwe bavuga ko aba bagabo barimo bakina imikino yo mu myaka ya 1993 y'urwenya, bari mu kigero cy’imyaka 28 bakaba aribo bahise batabwa muri yombi mu buryo bwihuse aho bakuwe inyuma y’inzu mu gace ka Tain-l’Hermitage.


Mu basanganwe mu mazu batuyemo intwaro zo mu gihe cy’ubwami n’igitabo cy'amatwara ya Hitler.Muri izo ntwaro harimo inkota, icyuma kitwazwa n’ingabo mu gisirikare n’imbunda yari atunze binyuranye n’amategeko.Aba bose bakaba barakurikirwanwe nyuma y'uko Perezida Macron yaje asuhuza abaturage bisanzwe umwe akamukubita urushyi atabarwa n’abashinzwe umutekano w’umwihariko we nka Perezida.

Mu byavuzwe harimo ko Perezida Macron yaba yari yabwiwe mbere ko biteganijwe ko yaza kugirirwa nabi. Nyamara umuvugizi w’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, yanyomoje aya makuru.Perezida Macron we akaba yavuze ko ibyabaye ari ibisanzwe kandi abantu b’intagondwa bahoraho.

Umugabo bikekwako yakubise Perezida w’igihugu kiri mu bikomeye ku isi cy’Ubufaransa kibarizwa ku mugabane w’uburayi, azwi nkumuntu wiyeguriye ibijyanye n’amateka aho yiga ku kumenya ibyabaye cyera, intwaro zakoreshwaga mu gihe cy’ubwami. Kandi akaba n'umwe mu bazwi kuko yabyiyeguriye ku buzima bwo hambere bw’iguhugu cy’u Bufaransa ku rubuga rwa Instagram by’umwihariko ku rukuta rwe. Yemeza ko ari mu ishyirahamwe riharanira iterambere ryarwaniwe n’abo hambere ry’umugabane w’uburayi.

Anagaragara mu mafoto yambaye imyambaro yambarwaga n’ingabo zo hambere za cyami anafite inkota ndende. N'ubwo bwose ibyo byose bihari nta hantu na hamwe asanzwe ahuriye n’ibikorwa bya Politike nk'uko byemezwa n’umuntu wa hafi we Loïc Dauriac.Ibijyanye no kurwana nabyo, uyu mugabo yakubise Perezida Macron yumvikana n’ijwi rirenga ati "Montjoie na Saint Denis!" Ugenekereje bivuga ngo "Ntitugikenye ibya Macron".Bamwe mu bati yarimo akina imikino y'urwenga yo hambere mu 1993.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...