RFL
Kigali

DRC: Abantu benshi biciwe mu bitero by’inyeshyamba, ibitaro birimo abarwayi biratwikwa

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:10/06/2021 10:19
0


Abantu benshi biciwe mu bitero by’inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), Ituri, aho bivugwa ko abarenga 30 bahasize ubuzima ndetse n’ibitaro birimo abarwayi bikaba byatwitswe.



Mu gihugu cya Congo (DRC) hamaze igihe kinini mu ntambara z’urudaca kubera imitwe inyuranye y’iterabwoba iri mu mashyamba y’iki gihugu, aho usanga abaturage benshi bahasiga ubuzima abandi bagahinduka impunzi.

Amakuru ya Radio Okapi, Radiyo y’umuryango w’Abibumbye nk’uko tubikesha BBC, avuga ko kuwa mbere w’iki cyumweru abantu benshi biciwe mu bitero by’inyeshyamba mu mujyi muto wa Boga na Kinyanjojo mu Ntara ya Ituri.

Umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) watangaje ko mu bitaro bya Boga biri mu birometero 120 mu Majyepfo y’umujyi wa Bunia muri Ituri hiciwe abasivile 10 bikanatwikwa gusa ngo ibi bitaro byaje gutabarwa babizimya bitarakongoka.  

Abandi bishwe bagera muri makumyabiri ngo ni abahinzi ariko ngo ingabo za Leta zatabaye zirasana n’izo nyeshyamba zisubira inyuma.  

Radio Okapi yatangaje ko ibyo bitero byasize umubare munini w’abaturage bahatuye bavuye mu byabo batinya ko izo nyeshyamba zagaruka zikabica mu kwihorera kw’abarwanyi bazo baguye muri iyo mirwano.

Mathias Gillman, umuvugizi w’Ingabo za MONUSCO ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri RD Congo, yabwiye BBC ko basabye ubufasha Leta ngo yongere ingabo n’abapolisi muri ako gace gasa nk’akatereranwe.

Yagize ati: "Aka gace kamaze igihe kinini kari mu kaga kuko kari kure cyane mu cyaro, ni ahantu hanini cyane hagoye kuhagera. Nta butegetsi bwa leta bucyenewe buriyo, ariyo mpamvu ingabo za MONUSCO ziri gushaka uko zakwiyongera mu kuhaba. Ariko iby'ingenzi cyane turi gusaba ni uko ingabo na polisi ba Congo nabo bahongera abasirikare n'abapolisi babo."

Mur iyi mirwano, umusirikare umwe wa Leta ya Congo niwe wahasize ubuzima. Izi nyeshyamba ngo zasize zisahuye abaturage ndetse n’amaduka arasahurwa nk’uko abaturage babitangarije Radio Okapi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND