RFL
Kigali

Adrien izina ry’umusore uvuga make agakora cyane

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:10/06/2021 10:22
0


Sobanukirwa byinshi ku izina Adrien rihabwa abahungu.



Izina Adrien ni izina rihabwa umwana w’umuhungu, rifite inkomoko mu Kilatini kuri Hadrianus, risobanura "ubukire" naho mu Kigereki rigasobanura "umwijima cyangwa umuntu wijimye".

Bimwe mu biranga ba Adrien

Ibikorwa bye birivugira kurusha amagambo, avuga make agakora cyane, Adrien akunze kuba ari umuntu wubahiriza igihe kandi ukorana umwete. Adrien akunze kuba ari umunyedini ubikunda kandi ubigenderamo akabishishikariza n’abandi.

Ashakisha ibijyanye n’imyemerere ye akabicukumbura kugeza abonye ukuri kuri byo. Ni umuntu wiha icyerekezo kandi akakigenderamo kandi usanga abandi bamureberaho. Ni umuntu ufata mu mutwe kandi udapfa kwibagirwa yibuka n’utuntu dutoya abandi batapfa kwibuka.

Iyo afite ikibazo cyangwa umujinya, Adrien yiyahuza akazi kamusaba ingufu kugira ngo abyibagirwe. Akunda kugira inshuti nyinshi ariko agirana amakimbirane n’abantu kubera ukuntu yivanga mu bibazo by’abandi.

Src:www.nameberry.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND