RFL
Kigali

“Niba uri umubiri njye ndi roho yawe! Basi ntituzatandukane mu bibi no mu byiza” Inkuru y’urukundo rwa Kim igusigire isomo

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:10/06/2021 7:53
0


Ese ni byiza ko iteka ryose umuntu arira kugira ngo urukundo rwe rubone ruvuge? Akabanza kurwana intambara y’umuriro n’ikigeragezo kugira ngo abone yemerwe? Ese byagafashe imyaka ingahe ngo uwakunze yiturwe icyo yarwaniye imyaka n’amezi menshi? Kim byamufashe isegonda kugira ngo akunde Sonia wamuteze iminsi.



Iteka umuntu uri mu rukundo ahorana agahinda gakabije, ahorana umutima ubabaye, ahorana amarira adashira. Kim yagize urukundo rwa mbere ndetse arwimariramo, uyu musore yararaga arira, akarara ababaye umusego we ni wo wari uzi ingano y’agahinda n’amagambo yuzuye kwiheba yararaga avuga, mu by’ukuri Kim ntabwo yari akitekerezaho. 

Kim yahuye n’umukobwa mwiza w’uburanga, w’umunyamutima maze aramubwira ati “Ntabwo tuzatandukana, haba mu byishimo cyangwa mu marira. Birababaje ibyacu, iyi ni intambara y’umuriro, n’ikigeragezo n’umuriro ubwo mpagarara hafi yawe nkamera nk'aho ndi kure nanone, niba uri umubiri njye ndi roho yawe kuko nagukunze nkikubona. Ndi amaraso yawe, turahura tugasa n’aho tutari kumwe nanone turasa! Mbega kutabona! Imigisha ndayiguha haba mu marira cyangwa mu byishimo ntituzatandukane mu bibi n’ibyiza”.

Kim yari azi ko ahuye n’ugiye kumuhoza amarira bitewe n’ikiganiro cya mbere bagiranye. Kim agihura na Sonia amarira yuzuye amaso maze akimara kumubwira aya magambo umukobwa yamuhaye ibyishimo byo kumugira inshuti ifite icyizere cy’imbere gusa uko iminsi yagiye ihita indi igataha niko Kim yagiye abona ko ari wenyine n'ubwo ntacyo atakoze ngo atsindire Sonia ariko inshuti ziba imbogamizi kugeza n’ubu Sonia aracyibaza uko zabifata bigatuma akomeza gukomeretsa umusore wamukunze imyaka ibiri yose arwana no kumurwanirira.

Urukundo ubwarwo ntacyo rutwaye ndetse urukundo ruba urukundo iyo rumaze kugira ubuzima naho iyo nta buzima rufite ntabwo rubabaza, urukundo rubabaza iyo rwahuye n’uwo rwagenewe. Aya magambo Kim yayanditse ku mbuga nkoranyambaga ze nyuma yo kwihebera Sonia ndetse agahita abivuga ku ikubitiro.

Kim yaranditse ati “Urukundo rudafite ubuzima ni urukundo rudafite uwarwiboneye, ni umukobwa uraho cyangwa umusore utarabwirwa ko bamukunda cyangwa akaba yarabibwiwe n’uwari yarabyiyitiriye. Urukundo rudafite ubuzima ni urukundo rudafite uwo rubabaza. Urukundo rwa Sonia rwangezeho rufite ubuzima”.Urukundo rwa Sonia rwamugaje Kim amera nk’uwarozwe nyamara ari umusore usobanutse.

Jay Shetty yaragize ati ”Hari uburyo butatu bwo kwikuramo urukundo rushobora kukugira imbata ukaba nk’udahari nyamara ukaba wagaruka ukigarura ukongera ukaba wowe wanyawe. Ushobora kwirengagiza uwo wakunze usibye numero ze telefoni, kwiheza, gukora ibyo ukunda n’ibyo wiyumvamo, kwirengagiza abo mu muryango we n’inshuti ,….”.

Ibi byose byageragejwe na Kim ariko amaherezo akongera guhura n’uwo yakunze. Kim yaragize ati ”Urukundo rwanjye rwaranziritse maze mba nk'udashobora kurucika habe na gato. Sonia twahuriraga ahantu hose ndetse naba maze igihe ntamuvugisha najya kubona nkabona arampamagaye ariko we akabifata nk’ibisanzwe nyamara ndigupfa.

Urukundo ruravuna, uwanyereka uwaremye urukundo maze nkamubaza niba arinjye yatekerezaga nkamubaza niba yarandemeye kubabara nkamubaza niba arinjye koko cyangwa niba mbayeho kubwa Sonia, kuko bisa n’aho ariwe uhumeka umwuka wanjye”.

Bavuga ko urukundo rwiza rugusaba gutegereza. Kim yibazaga niba umunsi uzamubera umwe maze akabona uwo akunda. Kugeza n’ubu aracyafite icyizere cy’uko uwo yakunze azamuha umwanya. Ese wowe wigeze ukundaho rimwe ukaba nka Kim? Ese Kim yarasaze cyangwa nawe wemera ko urukundo rutwara nyirarwo nk’umusazi? Igira ku nkuru ya Kim maze nawe umenye uko utwara umukunzi wawe cyangwa uwo mwashakanye. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND