Kigali

Nizeyimana Olivier uyobora Mukura na Rurangirwa Louis birangiye aribo bakandida bemewe mu kuyobora FERWAFA

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/06/2021 22:31
0


Hemejwe ko Nizeyimana Olivier na Rurangirwa Louis aribo bakandida bujuje ibyangombwa, ku buryo bakiyamamariza kuyobora FERWAFA.



Komisiyo y’Amatora ya FERWAFA iyobowe na Perezida wayo Bwana Adolphe Kalisa yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Kamena 2021 no kuri uyu Gatatu tariki 8 Kamena 2021 mu rwego rwo gusesengura no gusuzuma ko kandidatire zatanzwe na Bwana RURANGIRWA Louis ndetse na Bwana MUGABO NIZEYIMANA Olivier biyamamariza umwanya wa Perezida wa FERWAFA mu matora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki 27/06/2021 zujuje ibisabwa.

Nyuma yo gusuzuma ko abari ku rutonde rw’abakandida bombi bujuje ibisabwa n’amategeko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 4 y’Amabwiriza agenga amatora, Komisiyo yasanze abakandida bombi aribo Bwana RURANGIRWA Louis na Bwana MUGABO NIZEYIMANA Olivier bujuje ibisabwa bakaba bemerewe kwiyamamaza nk’uko biteganywa n’amategeko agenga amatora.

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida RURANGIRWA Louis:


RURANGIRWA Louis (Perezida)

KAYISIME Nzaramba (Visi Perezida)

Rtd SSP HIGIRO Willy Marcel (Komiseri ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)

NDAYAMBAJE Pascal (Komiseri ushinzwe imari)

MPATSWENUMUGABO Jean Bosco (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)

MUKASEKURU Deborah (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)

NKURUNZIZA Benoit (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka abaterankunga)

NDARAMA Mark (Komiseri ushinzwe tekiniki n’ iterambere ry’umupira w’amaguru)

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida MUGABO NIZEYIMANA Olivier:


MUGABO NIZEYIMANA Olivier (Perezida)

HABYARIMANA Marcel (Visi Perezida)

HABIYAKARE Chantal (Komiseri ushinzwe imari)

CYAMWESHI Arthur (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga)

GASANA Richard (Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa)

IP UMUTONI Claudette (Komisero ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)

NKUSI Edmond Marie (Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru)

TUMUTONESHE Diane (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)

UWANYILIGIRA Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko)

Lt Col GATSINZI Herbert (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)

Abakandida bombi bakaba bamaze kumenyeshwa ibyemezo bya Komisiyo y’Amatora. Kwiyamamaza biteganyijwe hagati y’itariki 19/06/2021 na tariki 26/06/2021 nk’uko byagenwe mu ngengabihe y’ibikorwa by’Amatora yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Amatora.

Amatora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA ateganyijwe tariki ya 27/06/2021 mu nama y’Inteko Rusange idasanzwe izabera kuri Lemigo Hotel.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND