RFL
Kigali

Ubuhanga Knowless yagaragaje! Ibyo wakwitega kuri Album ya 5 'Inzora'

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:10/06/2021 7:06
0


Knowless yagaragaje ubuhanga bukomeye mu gihe habura iminsi mbarwa agashyira hanze Album yitwa Inzora. Ibyo wakwitega kuri Album ya 5 ya Butera Knowless ijya hanze mu minsi mike.



Harabura iminsi itanu yonyine Album Inzora yitiriye umwana aherutse kwibaruka ikajya hanze. Ikaba ari iya gatanu araba ashyize kuva yatangira umuziki aho iya mbeza yitwa Komeza yagiye hanze mu mwaka wa 2010. Kugeza ubu Knowless ari mu bahanzi bakunzwe cyane ushingiye ku bikorwa bye by'umuziki n'abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga akoresha zinyuranye.Umuhanzikazi w'ijwi ryiza, uburanga n'ubuhanga uteganya gushyira hanze Album ya 5 kuwa 14 Kamena 2021

Ijwi, uburanga, ubuhanga bushingiye ku kuba ari muri bacye bakora umuziki babashije guhuza umuziki n'amashuri agahatana kugeza ageze ku mpamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) yakuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ya Oklahoma Christian, kuva icyorezo cya COVID 19 cyaza amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zishimiwe n'abatari bacye zirimo iyitwa Nyigisha yagiye hanze kuwa 27 Mata 2020, Player na Papa.

Abumvise izi ndirimbo zose bakaba barishimiye uko ziteguye hategerejwe Album ya gatanu y'uyu muhanzikazi. INYARWANDA yabateguriye ibyo wakwitega kuri iyi Album ibi bikaba bibaye nyuma y'uburyo yakoresheje asusuratsa abitabiriye igikorwa cyo kumurika gahunda y'urubyiruko mu Rwanda ya UNFPA.

Mu ndirimbo yaririmbye yagaragaje ubuhanga bukomeye burimo guhuza bidasanzwe ijwi n'abacuranzi biri muri bimwe mu bigaragaza Album idasanzwe ye Inzora. Yahuje n'bacuranzi mu ijwi ryiza ariko wumva ko rimaze iminsi mu gutegura umushinga mugari w'umuzingo wa gatanu Inzora.

Muri bimwe twakwitega kuri iyi Album ye nshya ni ubuhanga budasanzwe nk'umuhanzi wafashe igihe kitari gito kirimo n'icya Lockdown ategura uyu muzingo we wa gatanu. Bitandukanye n'izabanje zari nziza ariko umwanya wo kuzitegura wabaga ari muto kubera amasomo n'indi mishinga y'umuziki irimo n'ibitaramo yabaga ihari.

Ikindi itsinda ry'abakoze kuri iyi Album ririmo abahanga bakomeye mu busanzwe mu muziki barimo umwe mu bacuzi bahagaze neza kugeza ubu mu muziki w'u Rwanda Ishimwe Karake Clement ugashyiraho umwarimu wigisha mu ishuri yanizemo ry'umuziki rya Nyundo akaba n'umuririmbyi ukomeje kwerekana itandukaniro bidashidikanwaho, Igor Mabano.

Mu bindi ni uko hashobora kuzagaragaraho izo yakoranye n'abahanzi bakomeye bo mu Rwanda bishobora no gutungurana akoranye n'umwe mu bahanzi bamaze iminsi mu Rwanda cyangwa bo mu karere. Ibi wabivuga ushingiye ku buryo Kina Music abereye umwamikazi ikoramo, akaba ari uburyo budasanzwe, buryambye kandi butumye ikirambye na n'uyu munsi. Ni uburyo bushingiye ku ibanga no gutegura, bumaze imyaka irenga icumi mu muziki.

Butera Knowless waminuje kandi wanditse amateka akomeye mu muziki, wafashe imitima y'abatari cye ni muntu ki?Yamamaye nka Knowless, yavutse kuwa 02 Ukwakira mu mwaka 1990. Yiswe Jeanne D’ARC Ingabire Butera. Knowless ni umuririmbyi uri mu b'imbere aho kugeza ubu ku mbuga nkoranyambaga ze ari mu b'imbere bakurikirwa n’abatari bacye nk'uko n’indirimbo ze zifasha abatari bacye.

Akora umuziki ugaruka ku rukundo rwa babiri, akagaruka no ku bibazo bigaragara mu muryango mugari n’ibindi bigaragara mu buzima bwa buri munsi. Yavukiye mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Ruhango akaba umubyeyi w’abana babiri: Ishimwe Butera Or n'undi witwa Inzora izina yanitiriye Album ye nshya izajya hanze kuwa 14 Kamena 2021 nk'uko yabitangaje.

Se yitwa Jean Marie Vianey, Nyina akitwa Marie Claire Uyambaje, aba babyeyi be bombi bakaba baratabarutse. Nyina yari umudivanisiti w’umunsi wa karindwi akaba n'umuririmbyi. Knowless yatangiriye amashuri ye abanza mu gace ka Nyamirambo mu mujyi wa Kigali akomereza ayisumbuye muri APARUDE mu Ruhango.

Umuziki we yawutangiye aririmba mu makorali anyuranye. Mu mwaka wa 2012 ni bwo yatangiye Kaminuza muri ULK aza gukomereza mu yitwa Oklahoma Christian yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu mwaka wa 2019. Mu Ukuboza kwa 2011 ni bwo yashyize Album ye ya mbere hanze yitwa Komeza, iya kabiri yayishyize hanze yaramaze kwinjira mu nzu y’umuziki n'ubu akirimo ya Kina Music hari mu mwaka wa 2013.

Yatanze ibyishimo mu bihugu bitandukanye ahereye ku ivuko mu Rwanda, Uganda n'ahandi. Yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye bo mu Rwanda barimo Danny Nanone, Paccy, Ciney, Jay Polly, Kamichi na Urban Boyz. Yaririmbye mu Bubiligi ku rubyiniro rumwe n’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda Cecile Kayirebwa. Kuri ubu akora injyana ya R&B n'ubwo bitamubuza gukora n'izindi kandi nazo akazikora neza kubera umwihariko w’ijwi rye.

Akinjira mu muziki yahise yegukana igihembo cy’umuhanzi mwiza winjiye mu muziki kinyamwuga, hari mu mwaka wa 2010, igihembo yahawe mu bihembo bya Salax Awards. Mu mwaka wa 2013 mu kwezi kwa Kanama byemejwe ko ariwe wegukanye umwanya wa gatatu mu irushanwa rikomeye mu mateka y’umuziki nyarwanda rya Primus Guma Guma Super Star.

Yahise anahabwa ku nshuro ya kabiri igihembo cya Salax Award ariko none nk’umuhanzikazi mwiza w’umwaka wa 2013. Akaba kandi yararirimbye muri Rwanda Day yabereye mu murwa mukuru w’u Bwongereza, London mu 2013 hamwe n’abandi bahanzi 2 b'intoranywa. Muri 2015, Knowless Butera wari urimo gukora bikomeye, yegukanye igikombe kiruta ibindi mu muziki nyarwanda cya Primus Guma Guma Super Star 5 aba umuhanzikazi wa mbere waciye ako gahigo. 


Knowless Butera aritegura gushyira hanze Album ya 5








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND