Kigali

Miss Mutesi Jolly ari gucungirwa umutekano n'abarinzi ba Diamond Platnumz-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:9/06/2021 15:31
0


Miss Mutesi Jolly yahagarutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Kamena 2021, yerekeza muri Tanzania gushyira ku murongo buri kimwe gisabwa kugira ngo ategure irushanwa rya Miss East Africa.



Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2016, yagiye mu gihugu cya Tanzania aho yamaze guhabwa uburenganzira bwo gutegura irushanwa ry’ubwiza rya Miss East Africa nk’umuyobozi wungirije w’iri rushanwa.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Miss Mutesi Jolly yatunguranye ubwo yinjiraga abarinzi bamurinda ndetse bagenda bamwereka inzira barimo abarinda umuhanzi w’icyamamare muri Tanzanira Diamond Platnumz.

Umurinzi uri ibumoso ni umwe mu barinzi ba Diamond Platnumz

Muri aba barinzi urebye ibumoso n’undi uri inyuma basanzwe bazwi mu barinzi barinda Diamond ndetse n’abarindaga Harmonize igihe yari akibarizwa muri Wasafi ndetse baheruka kugaragara cyane igihe bari bagiye mu munsi mukuru wa Simba (Simba Day) umunsi ngarukamwaka iyi kipe itegura.


Umurinzi uri inyuma ya Mutesi Jolly akunda kugaragara arinze umuhanzi Diamond Platnumz

Miss East Africa izitabirwa n'abakobwa barimo abo mu Rwanda, u Burundi, Ugand,. Tanzania, Kenya, Zambia, Zimbabwe, ibirwa bya Comoros, Sudani y’Epfo, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Madagascar n’abandi. Iri rushanwa rimaze igihe riba. Ndetse mu 2012, u Rwanda rwaserukiwe na Umwali Neema usanzwe ifite ikamba rya Nyampinga w’Ishuri Rikuru Nderabarezi rya Kigali (KIE) mu 2011.


Mu bihe bitandukanye muri Kigali Serena Hotel n’ahandi hagiye habera amarushanwa yo gushakisha umukobwa userukira u Rwanda muri iri rushanwa. Mutesi Jolly wahawe gutegura iri ruhanwa rya Miss East Africa afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n'Imibanire Mpuzamahanga [International relations] yakuye muri Kaminuza ya Makerere University.


Harmonize akiri muri Wasafi hari bamwe mu barinzi bagaragaye bacungiye umutekano Miss Jolly bamurindaga

Mutesi Jolly ni we mukobwa wa mbere wahagarariye u Rwanda muri Miss World. Ni we utegura ibiganiro bihuza urubyiruko n’abayobozi [National annual youth Project].

Miss Jolly ubwo yasozaga ikiganiro yagiranaga n'abanyamakuru bafashe ifoto y'urwibutso

Miss Jolly afite igikombe cy’umugore uvuga rikijyana mu 2019 [Best Female Influencer Awards 2019]. Ni Umuyobozi Mukuru wa kompanyi yitwa Daraja Investment gateway Limited.

Miss Mutesi Jolly ubwo yari agaragiwe n’abarinzi barimo abarinda Diamond Platnumz     








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND