Abagabo bose siko baca inyuma abo bashakanye, kimwe n’abagore nabo n’uko siko bose ari babi iyo bigeze mu gucana inyuma. Reka turebere hamwe ibintu bizagaragaza ko uwo mugabo atazigera aguca inyuma.
Wakwibaza uti ”Ese ni ukubera iki tuvuga gucana
inyuma?”. Ni ukubera ko umusore umaze gukura iyo yatangiye guca inyuma umugore
we bihinduka ukundi akitwa andi mazina bigatuma abagabo beza ku bagore babo nabo
bahinduka nabi, mbese akabicira isura.
Ahari wakuze ubibona cyane, ukura ubona bamwe bahirika
ingo zabo kubera gucana inyuma. Wowe uri gusoma iyi nkuru wasanga uhise
utekereza urugero rufatika rw’urugo rwahirimye kubera umugabo cyangwa umugore
wacaga inyuma uwo bashakanye, sibyo se? Igisubizo ni wowe wagitanga.
Ahari hari umugabo ubona babeshyera ko aca umugore
inyuma, iyi nkuru numara kuyisoma neza ni wowe urafata uruhande umushyiramo kuko
igaragaza ko umugabo wa nyawe akatajya aca inyuma umugore we.
1.
Umugabo
wa nyawe abazi uko yubaha umugore
Kubaha ni igice cy’imbere mu mibanire y’abantu babiri. Kubaha bituma umubano ubaho nk’ikintu gikuru cy'ingenzi ndetse kubaha bituma umubabo w’abantu babiri (Umugore n’umugabo) uramba, bakamarana igihe. Kubaha ni cyo kintu gishyira urukundo rwabo ku yindi ntera, bikabafasha gukura muri byose.
Kubaha bituma umugabo wanyawe, amenya urwego umugore ariho bigatuma
amwubaha cyane kandi neza, bituma amenya ingano y’urukundo akwiriye kumuha.
Umugabo w’ukuri yubaha umugore cyane kuko abazi ko ari cyo kintu cyiza agomba
kumuha, ibi ni byo bigaragaza ko atamuca inyuma na rimwe. Ntabwo yamwubahuka
ntibibaho.
2.
Umugabo
wa nyawe ntahubuka
Umugabo w’ukuri ajya mu mubano yamaze kubona ko ari umubano uhamye ndetse ushyitse ku buryo atapfa gukundana n’umuntu abona ko adashobotse kugeza babanye. Uyu mugabo aba ashaka umugore uzamufata ikiganza mu buzima bwose, ubwiza cyangwa ububi.
Umugore uzamufasha mu bihe byiza n’ibibi. Guhubuka
ni iby’abasore nabo badashobotse bashakana n'abakunzi babo b'abakobwa ejo bagatandukana. Umugabo w’ukuri
urukundo rwe arugira ruzima ndetse umubano we n’uwo akunda awuha agaciro cyane
(Very Serious).
3.
Umugabo
w’ukuri ntaba ashaka kubaho mu kinyoma
Iyo umuntu aguca inyuma aba yumva yakubeshya cyane,
mbese aba yumva yahora akubeshya, uyu muntu aba atunzwe n’ikinyoma. Umugabo uca
inyuma uwo bashakanye ahora ari gushaka uburyo arashushanya ikinyoma mu gihe
yaba yenda gufatwa. Umugabo w’ukuri rero ntaba yifuza kubaho mu buzima
bw’ikinyoma na rimwe. Avugisha ukuri naho bitari ngombwa. Uyu mugabo nimuba
mutarabana azakubwira ubuzima bwe bwose kugira ngo ubone ishusho y’uwo ari we.
4.
Umugabo
w’ukuri amenya kwiyobora
Umugabo w’ukuri aba afite imbaraga zihagije ku buryo
amenya kuyobora ubuzima bwe we ubwe. Kuba yashobora kuba umugabo w’umugore umwe
(One-woman-man) ni ikintu aharanira kandi akanakigeraho. Uyu mugabo nta n'ubwo aba
yumva yagendana n’abandi cyane kuko aba afite uwo akunda kandi ari wo yumva ko
batemberana.
5.
Umugabo
w’ukuri ntatekereza icyababaza uwo bashakanye
Nk’uko twabivuze mu ntangiriro, umugabo w’ukuri yubaha
uwo bashakanye. Ntabwo atekereza icyababaza uwo bashakanye. Iyo uciye inyuma uwo
mubana mugatana bibabaza uwo mwabanaga ukamubera isomo mubuzima.
6.
Kubana
n’abagore babiri biba ari nk’igihano ku mugabo w’ukuri
7.
Umugabo
w’ukuri aba yifitemo imbaraga zo kuba yatandukana n’uwo bashakanye.
Impamvu nyamukuru ituma abantu bacana inyuma ni uko
baba batishimanye n’abo bashakanye maze bagahitamo kujya kwirebera abandi
bantu. Mu rundi ruhande baba batinya gutandukana n’ubwo ibintu biba bitameze
neza. Uyu mugabo we rero yizera ko icyiza ari ugutandukana n’umuntu kuruta kumuca
inyuma cyangwa kumubeshya. Nibwo buryo bwiza bwo kwerekana icyubahiro n’agaciro
kabo.
8.
Umugabo
w’ukuri aba azi ikintu cy’ukuri mu buzima kandi cy’agaciro k'uwo akunda
Amarangamutima, ibyiyumviro, urukundo,
ibitazibagirana,.. Hari ibintu byinshi mu buzima bikwiye kuba iby’ingenzi cyane
kurenza ibindi, ibi rero ni byo uwo mugabo yubaha kandi akabiha agaciro.Uyu
mugabo ntazigera aguca inyuma.
ISOMO:
Ese aha hanze turacyafite abagabo b’ukuri, abagabo beza cyane ku bo
bashakanye? Ese twavuga ko ari nk’abagabo bangahe b’ukuri basomye iyi nkuru? Ese
niba uri umugore wasomye iyi nkuru wemeranya natwe? Ni ngombwa ko mu buzima
duharanira kubana neza n’abo twashakanye hatabayemo kwikunda. Urukundo
ruharanira kubana niba wubaha mugenzi wawe nzi neza ko utazemera ikintu na kimwe
cyo kumubabaza. Ngaho rero mukunde nk’uko nawe agukunda.
TANGA IGITECYEREZO