RFL
Kigali

Umukunzi wa King James! Uyu muhanzi uri kubarizwa muri Amerika yongeye gusabwa urukundo no gukora ubukwe

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:9/06/2021 12:40
0


Ruhumuriza James wamamaye nka King James muri muzika, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane bitewe n’imitoma yumvikana mu ndirimbo ze iba yitondewe ndetse yumvikanisha urukundo rwa nyarwo biciye mu ijwi ry’uyu muhanzi.



Uyu muhanzi akenshi ntakunze kugira icyo atangaza kenshi ku bijyanye n’urukundo ndetse yewe n’abamubaza umukunzi ntajya akunda kugira icyo abitangazaho araruca akarumira.

Uyu muhanzi uri kubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika ni umwe mu bitabiriye ubukwe bw’umuhanzi Meddy na Mimi ndetse anaririmbamo, mu mashusho yasakajwe ari kuririmba ndetse ari no kubyina indirimbo ye yitwa Ganyobwe.

King James yagiye avugwa mu rukundo inshuro nyinshi ndetse nawe rimwe na rimwe agakunda kugira icyo abivugaho kenshi akemeza ko afite umukunzi gusa muri ibi bihe iyo umubajije ku mukunzi icyo kibazo aragihunga.


Mu kiganiro aheruka kugirana na InyaRwanda cyavugaga cyane ku muzingo mushya (Album) ari gutegura ahugiyeho, yabajijwe niba hari umukunzi afite ndetse n’icyo yabivugaho mu gihe hari hamaze hacicikana amakuru, uyu muhanzi araruca ararumira ati "Ku bijyanye n’urukundo ntacyo nabivugaho".

Kuva mu myaka ya 2009 na 2010 kugeza muri Kamena 2015, King James yabazwaga ku ngingo ijyanye n’urukundo akaruca akarumira ndetse akenshi agasubiza ko ‘adashaka kugira icyo avuga ku bijyanye n’urukundo’.


King James yavuzwe cyane mu rukundo n'umuhanzikazi Priscilla

Umwaka wa 2013 kugeza 2015, inkuru yari yihariye itangazamakuru cyane ni uko uyu musore akundana na Princess Priscillah. Bombi babihakaniraga itangazamakuru ariko bikaba iby’ubusa benshi bagakomeza kubishimangira.

Mu kiganiro Ten to Night umuhanzi King James ku nshuro ya mbere yigeze kuvuga  ko afite umukobwa bakundana ndetse akuraho urujijo ku bavugaga ko ari umuhanzikazi Princess Priscillah. Icyo gihe yavuze ko urukundo rwabo rugeze aharyoshye n’ubwo bataramarana igihe kinini.


King James yitabiriye ubukwe bwa Meddy

King James yabajijwe byinshi kuri uyu mukunzi we, imyirondoro n’amazina ye, gusa uyu muhanzi yavuze ko atatangaza izina rye ati "Ni umukobwa ufite imyaka 20 y’amavuko, arangije amashuri yisumbuye, ntaratangira Kaminuza. Ntabwo tumaze igihe kinini dukundana, ntabwo bimaze igihe, Ntabwo ndi buvuge izina rye, ntabwo ndi bumuvuge [...]ariko arahari.”

Uyu mukobwa King James yatangaje mu mwaka wa 2015 iyo aza kuba ari mu rukundo n’uyu muhanzi, ubu afite imyaka 26 ndetse ubu yarangije Kaminuza kuko icyo gihe mu 2015 King James yari yatangaje ko uwo mukobwa agiye gutangira Kaminuza.

King James aherutse gutanga integuza y’indirimbo ye afatanyije na Riderman yitwa Romantic

King James udakunze gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, ndetse no mu kiganiro yigeze guha InyaRwanda ku wari wamwiyitiriye yarabishimangiye avuga ko nta mbuga nkoranyambaga akoresha. Gusa ahantu abantu benshi bakunda kubona ifoto ya King James bakunda kumubaza iby'ubukwe bwe ndetse rimwe na rimwe haba higanjemo ab'igitsinagore baba bibariza uyu muhanzi.


Ibitekerezo biba biherekeje ifoto ya King James biba bimusaba gukora ubukwe







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND