RFL
Kigali

"Imana izabagaragaza kandi izahangana nabo" Davido asubiza umupasiteri wamuhanuriye ko azarogwa n'umwe mu nshuti ze

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/06/2021 10:38
0


Umuhanzi w'ikirangirire ku mugabane wa Afurika, Davido yamaze gusubiza umupasiteri wamuhanuriye ko azarogwa n'umwe mu nshuti ze bagendana. N nyuma y'uko amashusho y'uyu mu pasiteri akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga aburira uyu muhanzi kwitondera abo bari kumwe.



Ku munsi w'ejo kuwa Kabiri ni bwo hatangiye gukwirakwira amashusho y'umu Pasiteri wahanuriye Davido amubwira ko Imana yamumutumyeho ko agiye kuzarogwa n'umwe mu nshuti ze. Aya mashusho akaba yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aho abafana b'iki cyamamare bamusabye gusanga uwo mupasiteri akamusengera, gusa Davido birasa nk'aho atabyakiriye nk'uko byari byitezwe n'abafana be.


Nk'uko aya mashusho yabigaragaje yerekanye uyu mupasiteri ari guhanurira umuhanzi Davido ati: ''Ndababwira ukuri uyu muhanzi ukunzwe Davido vuba aha araza kurogwa n'umwe mu nshuti bagendana, uburozi azabunywa kandi ntazamenya ko ibyo anyweye bamuvangiyemo amarozi. Namara kubunywa azajyanywa kwa muganga ariko ntacyo bizamara kuko uburozi buzaba bwamaze kumwangiriza umubiri".


Uyu mu Pasiteri utaramenyekana inkomoko ye yakomeje agira ati "Maze igihe kinini ndigusengera Davido nsaba Imana ko yamukuriraho ayo marozi gusa Imana yarabyanze kuko yamaze kugena ko bigomba kumubaho. Ahari iyaba yari yiyegereje Imana yazabimukuriraho ariko Davido si umuntu wabwira kwiha Imana ngo abyemere ni nayo mpamvu nari nafashe inshingano zo kumusengera".


Nyuma y'uko aya mashusho akomeje gucicikana Davido nawe yagize icyo asubiza uyu mu Pasiteri. Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter uyu muhanzi yagize ati "Imana izabangaragariza kandi ihangane nabo bose banyifuriza inabi bandi iruhande cyangwa bari kure! Ndi umunyamugisha, Amen.''


Ibi Davido yabivuze nyuma y'uko abafana be n'abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bamusabye kudasuzugura ubu buhanuzi, hari n'abandi kandi babwiraga Davido ko akwiriye gushaka uyu mu pasiteri akamurambikaho ibiganza, gusa ibyo byose umuhanzi Davido ntiyabikoze ahubwo ahitamo kumusubiza akoresheje Twitter.

Src:www.Netnaija.com,www.StandardMedia.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND