RFL
Kigali

Dekoderi ya StarTimes yakubiswe hasi ku mafaranga 3,000 Rwf mu korohereza abakunda imikino kuzakurikirana Euro 2020

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/06/2021 18:17
0


Ikigo gicuruza amashusho ya Televiziyo, Star Times, cyakubise ibiciro hasi mu rwego rwo korohereza Abanyarwanda kuzakurikira irushanwa ry’i Burayi ‘EURO 2020’, ribura iminsi itatu gusa ngo ritangire gukinwa.



Umuyobozi Mukuru wa Star Times, Deng Sanming yatangaje inkuru nziza ku baturarwanda ku bijyanye n'ifatabuguzi rya Star Times aho ibiciro bya dekoderi byakubiswe hasi. Ati: “Bwa mbere mu mateka, Dekoderi ya Star Times yashyizwe ku mafaranga ibihumbi 3 by’amanyarwanda (3000Frws) kugira ngo buri muturarwanda abashe gukurikira, ndetse no kureba amashusho meza kandi agezweho ya Euro 2020 ndetse ukanatunga super Bouquet yagabanyijweho 20%.”


Abasanzwe ari abafatabuguzi ba StarTimes bazabasha kureba iyi mikino yose kuri abonema ya Basic Bouquet igura ibihumbi bitandatu (6,000 Frw) ku kwezi kuri DTT imwe ikoresha entene yudushami. Kuri DTH [Satellite platform] Startimes izoroshya ibintu aho umuntu azabasha kugura abonema y’umunsi, ukwezi cyangwa icyumweru. 2,850Rwf/ku cyumweru, 850Rwf/ku munsi na 8500Rwf/ku kwezi. Ubu buryo kandi buzaba bworoheye buri wese kandi ku biciro byiza byagabanyijwe.


Sarah Shi, Umuyobozi Ushinzwe ibikorwa muri Star Times (Operating Manager), mu ijambo rye yagize ati:“Mu myaka ishize, abakunzi b’umupira w’amaguru muri Afurika basabwaga kwishyura amafaranga y’umurengera kugira ngo barebe imikino y’i Burayi. Ntabwo ari byiza. Muri Afurika, umupira ugomba kugera kuri bose. Ibi nibyo StarTimes iharanira kugeraho ko buri munyafurika wese yabasha kwishimira imikino ya Euro 2020”.

Ubu wanareba Euro 2020 kuri StarTimes ON app yerekana ibiri kuba.

StarTimes ON streaming app nayo izerekana iyi mikino. Abafana bazaba bari mu mwanya mwiza wo kureba iyi mikino mu mashusho ya Standard Definition (SD), High Definition (HD) na Ultra High Definition (UHD).

Buri mukiriya wa StarTimes TV azungukirwa no kubona amatike 3 y’umunyamuryango wa StarTimes ON VIP kubera itegeko rya “1To3”. Ibi bisobanuye ko abonema imwe ya Startimes yafasha umuntu kurebera umupira ku ma Televiziyo 4 atandukanye.

Abakoresha StarTimes ON nabo bazishimira ihenduka rya Abonema yaba iy’ukwezi, icyumweru n’iy’umunsi guhera kuri 700 FRW. Kubera uburyo bwinshi bwo kureba iyi mikino Startimes yazanye, nta rwitwazo urwo arirwo rwose umuntu yabona ku gucikwa n’imikino ya Euro 2020 bamaze umwaka urenga bategereje, bityo bakwiye kuyireba mu buryo bwiza.

Ntabwo ari ibyo gusa kuko buri munyarwanda wese ufite abonema ya Star Times abasha gukurikira ama-televiziyo y’imbere mu gihugu ku bwinshi kurusha uko byahoze, nyuma yo kubazanira RTV, TV1, TV10 na BTN, kuri ubu StarTimes yongeyeho ama-televiziyo menshi yo mu Rwanda kuri DTH ushobora gukurikira, magingo aya ageze ku 9.


Vlady Terimbere Umushinzwe Imenyekanishabikorwa n'Iyamamamazabikorwa muri Star Times (PR & Marketing Manager) yatubwiye ko “Kuri ubu StarTimes yazanye shene nshya kuri DTH ikorana na satellite, ubu zose hamwe akaba ari 9 zo mu Rwanda harimo RTV, TV1, TV10, BTN, FLASH TV, ISANGO TV, ISIBO TV, AUTHENTIC TV na KC2. StarTimes kandi irateganya kongeraho n'izindi televiziyo zirimo PRIME TV n’izindi”

Mu buryo bwa DTT (Digital Terrestrial) Platform, Star Times yongeyeho shene ya BTV izajya yerekana filime mu Kinyarwanda.

Irushanwa rya EURO 2020, rizatangira kuwa Gatanu tariki ya 11 Kamena 2021, u Butaliyani bwesurana na Turkiya mu mujyi wa Roma.

Bwa mbere mu mateka Dekoderi ya Star Times yashyizwe ku mafaranga ibihumbi 3 Frws

Imikino yose y'igikombe cy'u Burayi EURO 2020 izanyura kuri Star Times






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND