Perezida Macron yakubiswe urushyi mu rugendo yari arimo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bw’u Bufaransa nk'uko bigaragara mu mashusho akomeje gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida Macron w’imyaka 44 inkuru ye ikomeje gukwirakwira mu binyamakuru binyuranye y'uko yakubiswe urushyi rutaramenyekana impamvu yatumye arukubitwa na cyane ko nk'uko bigaragara atari asagariye uwarumukubise kugera ubu nawe utaramenyekana. Uru rushyi ruraza gufata indi ntera kurusha ibyabaye kuri W Bush kuko we byabaye mu mwaduko w'imbuga nkoranyambaga ariko nabyo byaravuzwe mu binyamakuru byandika ibyamajwi n'amashusho.Ubwo Perezida Macron yakubitwaga urushyi rukomeye n'umwe mu baturage utaramenyekana izina n'icyabimuteye
Urubuga rwa TikTok runyuzwaho udukoryo rukanahimbirwaho utundi bikaba byitezwe ko ruri mu ziza gukwirakwiza iyi nkuru byisumbuye. Uru rushyi rukaba rugararagara nk'uruza gukuraho agahigo k'igisa nk’ibidasanzwe byabayeho mu mateka y'aba Perezida, by’umwihariko b'ibihugu bikomeye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho Perezida George W Bush nawe yigeze guhura n’uruva gusenya.
Inkweto yatewe Perezida George W Bush mu mwaka wa 2008
Ubwo yari mu nama n’itangazamakuru kuwa 14 Ukuboza 2008, umunyamakuru ukomoka muri Iraq yakuyemo urukweto ruri kugeza ubu mu icumi zihenze ku Isi nuko arutera Perezida George W Bush, uru rukweto rukaba uretse guhenda mu gihe cy’icyumweru hari hamaze gukorwa izisa narwo zirenga ibihumbi n’ibihumbi zikanagurishwa.Umunyamakuru Muntadhar Al Zaidi ubwo yarimo atera urukweto Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika George W Bush.
TANGA IGITECYEREZO