Kigali

Mani Martin yasohoye amashusho y’indirimbo 'Ingirakamaro' ya mbere kuri Album ‘Nomade’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/06/2021 10:27
0


Umuhanzi Mani Martin yasohoye amashusho y’indirimbo yise ‘Ingirakamaro’ yabaye iya mbere kuri Album ye nshya amaze igihe ategura yahurijeho umuhanzi wegukanye irushanwa ry'umuziki rya Prix Découvertes RFI.



Mani Martin avuga ko mu buzima ‘tugira abo dukunda n’abadukunda, hakanaba wa muntu uba ubona ko ahora akubera ingirakamaro mu buryo ntagereranywa ku buryo uba wumva nta magambo yasobanura uwo ari we kuri wowe’.

Uyu muhanzi avuga ko ushobora gukunda umuntu bikakurenga kugeza ku ntera y’aho ubyiganirwamo n’ibitekerezo ntubone uko ubivuga ngo werure. Amatage y’abatanya mutari kumwe ‘ukabasha kubivuga we atakinakumva’. Mani Martin avuga ko iyi ndirimbo ari igisingizo cy’ubushuti ‘kuri twe abakiriho tubwira abakiriho b’ingirakamaro mu buzima bwacu’.

Mu kiganiro na INYARWANDA, ati “’Ingirakamaro’ ubundi ni ibaruwa y’urukundo ku bandi b'ingirakamaro mu buzima bwacu, kuri njye ni n'uburyo bwo gukoresha inganzo tukabasha kwatura amagambo meza tudakunze kubasha kubwira abo dukunda bakiriho. Akenshi usanga tuvuga ibyiza by'abantu b'agaciro kuri twe bamaze kutuvamo.”

Akomeza ati “Aya mashusho yayo rero yo navuga ko akoze mu buryo cyane cyane bw'imbyino Nkinankuru (muri make tubara inkuru dukoresheje imbyino).”

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo, Mani Martin aririmba agira ati “Uri Ingirakamaro mu buzima uri ntagereranywa, umurima urabizi umunwa wanjye urabihamya, Si birya byo gukunda bisanzwe kuba ngufite numva narahiriwe. Nk'uko iyo uhumirije amaso, ay'umutima abona cyane, nanjye Niko iyo nkubuze gato mbona umumaro wo kuba ngufite.”

Mu byumweru bitatu bishize nibwo Mani Martin yatangaje ko agiye gushyira ku isoko Album ye yise ‘Nomad’ yatangiye gukoraho kuva mu 2020. Iyi Album igizwe n’indirimbo esheshatu izumvikanaho indirimbo yakoranye n’umunyabigwi Soul Bangs wo muri Guinea-Conakry wegukanye Prix découvertes RFI.

Mu 2017, uyu muhanzi yasohoye Album yise ‘Afro’, mu 2008 yasohoye 'Isaha ya 9' , 'Icyo Dupfana' yo mu 2010, 'Intero y'amahoro' yo mu 2011 na 'My Destiny' yo mu 2012. Mani Martin avuga ko iyi Album ye nshya yatangiye kuyikora mu bihe bitoroshye bya Covid-19, ikaba yaramugoye.

Nomade igizwe n'indirimbo esheshatu; eshatu muri zo ziririmbye mu IIkinyarwanda, ebyiri zirimo amagambo amwe namwe y'Igifaransa n'ay'Ikinyarwanda imwe isigaye ikaba irimo amagambo macye y'Icyongereza na menshi y'Ikinyarwanda.

Irimo kandi indirimbo imwe yafatanije n'umuhanzi w'icyamamare ku mugabane wa Africa, Soul Bangs ukomoka muri Guinea Konakri wanegukanye Prix Découvertes RFI mu 2016, ndetse n'indi imwe yafatanije na Bill Ruzima. Amashusho kandi yakozwe na Gerard Kingsley umusore muto w'umunyarwanda uri kuzamuka mu gutunganya amashusho y'indirimbo. 

Mani Martin yasohoye amashusho y’indirimbo ivuga ku bantu b’ingirakamaro mu buzima

‘Ingirakamaro’ yabaye indirimbo ya mbere nshya kuri Album ‘Nomade’ ya Mani Martin

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'INGIRAKAMARO' YA MANI MARTIN








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND