RFL
Kigali

Safi Munanira utoza Karyuri n’itsinda rye yavuze ku biganiro yagiranye na Eddy Kenzo na Diamond babengutse impano z'aba bana

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:7/06/2021 7:55
0


Safi Munanira washize Kanazi Talent Kids yujuje imyaka 20 y’amavuko tariki ya 6 Kamena 2021, yishimira ko yujuje imyaka 20, aboneraho gushimira Eddy Kenzo na Diamond bamweretse urukundo rutangaje binyuze muri Kanazi Talent Kids ibyinwamo na Karyuri wabaye icyamamare.



Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu musore yatangaje ko yishimiye imyaka afite ndetse avuga ko icyo yishimira cyane ari ibyo amaze kugera ho birimo abana bazwi nka Kanazi Talent Kids yatoje ahereye kuri Karyuri gusa bakaba bageze aho bifuza kubaka inzu bazajya babyiniramo iri ku rwego mpuzamahanga.

Uyu musore yagize ati “Mu by’ukuri ubu tumeze neza, uyu munsi tariki 6 Kamena ni bwo nujuje imyaka 20 y’amavuko ariko ndumva ari umwanya wo kureba inyuma nkakosora ndetse nkashyiramo n’imbaraga mu byo ntabashije gukora neza. Twakoze byinshi ndetse twagize n’umugisha wo kumenyekana ku buryo umuhanzi wo muri Uganda Eddy Kenzo na Diamond Platinumz wo muri Tanzania batwishimiye ku rwego rwo hejuru ku buryo ubu byatumye imbaraga ziba nyinshi kugeza ubwo tugiye gukora umushinga wo kubaka inzu tuzajya tubyiniramo izaba iri mpuzamahanga”.

Agaruka ku kiganiro yagiranye na Eddy Kenzo, Safi Munanira washinze Kanazi Talent Kids, yatangaje ko umuhanzi w’icyamamare uri muri Uganda, Eddy Kenzo yabandikiye kuri Email yabo, akabashimira uburyo bakorana imbaraga ndetse akanababwira ko bashoboye akarangiza abasabira umugisha ku Mana. Muri Email Eddy Kenzo yabandikiye nk’uko tuyifitiye kopi yagize ati:

“Akazi keza! Ndizera ko ibi ari byiza kuri mwe. Nashakaga kubabwira ko muri gukora akazi gakomeye cyane, mukomereze aho kandi mwese Imana ibahe umugisha”.

Loui ukora muri Afrima Awards, afite umuhanzi afasha ubu uri kubarizwa muri Wasafi Records ya Diamond Platinumz. Loui ageze muri Wasafi ajyanyeyo umuhanzi we ugiye kuhakorera umuzingo wose, yabajije Diamond, abantu abona bazamufasha mu ifatwa ry’amashusho bakagaragaramo babyina, Diamond amurangira Kanazi Talent Kids kugeza ubu aba bana ni bo bazafasha uwo muhanzi, ibintu Safi afata nk’ibitangaza kuri we.

Karyugahawe Bright uzwi nka Karyuri muri Kanazi Talent Kids

Ati: “Njye byaranshimishije cyane, nawe reba kuba hari abantu benshi babyina ariko Diamond akarangira Loui twebwe, ni ibintu byiza byaturenze bitwongerera n’imbaraga zo gukomeza gukora cyane”.

InyaRwanda.com yahawe amakuru ko kugeza ubu Kanazi Talents Kids bafite indirimbo ya Eddy Kenzo bari kubyina bahawe n'uyu muhanzi w'icyamamare muri Afrika, ndetse bari gutegura umushinga ukomeye wo kubaka inyubako yabo yo kubyiniramo, izaba iri ku rwego mpuzamahanga.



Diamond aherutse kugaragaza ko yanyuzwe cyane n'impano ya Karyuri 


Eddy Kenzo yanditse ibaruwa ishimira abana babyinana na Karyuri bazanagaragara mu ndirimbo ye

REBA HANO KANAZI TALENT KIDS BABYINA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND