Kigali

Indirimbo ihagaze miliyoni 8 Frw! Ben Adolphe yavuze amafaranga bakodesheje indege yo muri Tanzania igaragara mu ndirimbo ye na Platini

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/06/2021 20:14
0


Umuhanzi wize umuziki ku ishuri rya muzika rya Nyundo, Ben Adolphe yatangaje ko kongera kugaruka neza mu kibuga cy’umuziki byamusabye gushora bya nyabyo mu muziki akorana indirimbo n’umuhanzi Platini, aho avuga ko ibyayigenzeho byose bihagaze nibura Miiliyoni 8 Frw.



Tariki 04 Kamena 2021, Ben Adolphe yasohoye indirimbo nshya yise ‘Aba-EX’ yakoranye n’umuhanzi Platini.

Ni indirimbo avuga ko yamubijije icyuya, ariko ko umusaruro iri gutanga uri kwigaragaza. Yabaye indirimbo ye ya kabiri yarebwe n’abantui benshi mu gihe gito mu ze nyuma y’indirimbo yise ‘Nirushya’ yakoranye na Uncle Austin.

Ben Adolphe yari amaze igihe ashaka gukorana indirimbo na Platini, bituma yifashisha umwe mu nshuti ze arabahuza.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘ABA-EX’ YA BEN ADOLPHE NA PLATINI

Platini yabwiye Ben Adolphe ko yemera gukorana nawe, ariko ko agomba gutekereza ku ndirimbo bakorana irusha agaciro n’urwego rw’izo amaze iminsi asohora.

Cyari igihe kitoroshye kuri Ben Adolphe, kuko yagombaga gutekereza aho akura amafaranga yo gushora muri iyi ndirimbo kuva ku ikorwa ry’amajwi yayo n’amashusho yayo.

Amajwi y’iyi ndirimbo yakozwe mbere y’uko u Rwanda rwinjira mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi n’aho amashusho.

Mu kiganiro na INYARWANDA, umuhanzi Ben Adolphe ati “Platini yarambwiraga ati ‘niba wifuza ko dukorana ni ugushaka uburyo tuzakora umushinga utansubiza hasi ahubwo uribumfashe kuza n’izindi mbaraga.”

Ben Adolphe yavuze ko yagishije inama inshuti ze, atangira no kwandikira bamwe mu bagize kompanyi ya Rockshoot ikorera amashusho y’indirimbo abarimo Ali Kiba abaza uko ibiciro bihagaze kugira ngo umuntu akorere indirimbo muri Tanzania.

Yagiye muri Tanzania mbere ya Platini ageze ku kibuga cy’indege asanga bamutegereje. Adolphe avuga ko akimara kubona n’abo muri Rockshoot yababwiye “nshaka amashusho y’indirimbo meza ku buryo buri Televiziyo yose yayikina.”

Uyu muhanzi avuga ko muri we yashakaga gukora indirimbo itazashidikanwaho n’umwe. Avuga ko umuziki ari kimwe mubihenze muri Tanzania, ku buryo abo muri Rockshoot bamusabaga ko yishyura amadorali ibihumbi 3,000 kugira ngo bamufashe mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye.

Adolphe avuga ko bakomeje kuganira bemeranya ko iyi video bayishyura amadorali ibihumbi bibiri, kandi ko n’ahantu bagiye bafatira amashusho hose bahishuye.

Adolphe yavuze ko iyi ndege bayikodesheje amadorali 1,500 mu gihe cy’isaha imwe ku kibuga cy’indege cya Julius Nyerere International Airport Ngo babwiwe ko bashatse kuyigurutsa bakajya nko ku kirwa cya Zanzibar ari amadorali ibihumbi bitandatu.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu bice bitandukanye by’ikibuga cy’indege, ku buryo avuga ko iyi ndirimbo yamuhagaze hafi amadorali ibihumbi umunani, ubarimo ayo yishyuye Audio, aho yakodesheje, indege yishyuye, aho baraye, amafaranga y’urugendo n’ibindi.

Adolphe ati “Iyi ni indirimbo nshoyemo amafaranga atari macye. Bivuze ko nanjye nifuzaga kugaruka kuko abantu bari banzi bisanzwe bamwe batanazi. Nifuzaga kugaruka ku rwego rwiza nzanye ikintu cyiza, byibuza kinamfungurira inzira kugira ngo Abanyarwanda babashe kumenya. Ku buryo n’ubutaha nakora ikindi gikorwa bakacyakira neza.”

Yavuze ko ashingiye ku bitekerezo by’abantu batandukanye bavuze kuri iyi ndirimbo, bimwereka ko yakiriwe neza. Avuga ko yari amaze igihe afashe ikiruhuko mu muziki kugira ngo arebe icyo yakora cyamugarura neza mu muziki.

Adolphe yavuze ko mu gihe yamaze akorana iyi ndirimbo na Platini yamubonyeho guca bugufi, umukozi uharanira ko wakora ikintu cyiza. Ati “Numva ko gukorana na Platini nta kintu nahombye.”

Avuga ko agiye gufatira kuri uyu muvuduko agarukanye mu muziki, agakomeza gukora ibihangano bishimisha abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Adolphe yavuze ko bishyuye amadorali 1,500 kugira ngo bakorere kuri iyi ndege mu gihe cy’isaha imwe

Adolphe yavuze ko Platini yamwigiyeho guca bugufi no guharanira ko buri kintu cyose ugikorana umutima ushakaAdolphe yatangaje ko indirimbo ‘Aba-Ex’ yakoranye na Platini yamutwaye agera kuri miliyoni 8 Frw

Platini yafashije Ben Adolphe mu ndirimbo bise "Aba-EX" iri kurebwa cyane kuri Youtube

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ABA-EX' YA BEN ADOLPHE NA PLATINI

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND