Kigali

Teta yamuritse EP ye iriho indirimbo isobanura ko i Burayi atari mu Ijuru

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/06/2021 16:16
0


Umuhanzikazi Teta Diana ubarizwa muri Suede yamaze gushyira ku isoko EP (Extended Play) yise “Umugwegwe” yakubiyeho indirimbo enye zitanga ubutumwa bw’icyizere kandi zikubaka sosiyete mu buzima bwa buri munsi.



Teta Diana yari amaze igihe yifashisha imbuga nkoranyambaga ze ateguza abafana be n’abakunzi b’umuziki EP ye yitiriye indirimbo ‘Umugwegwe’ yasohoye mu minsi ishize.

Ndetse, kuri iki Cyumweru yateguye igitaramo cyo kumurika EP ye aza kuririmbamo indirimbo eshatu ‘Umugwegwe’ yitiriye EP, ‘Birangwa’ yamuhaye igikundiro cyihariye na ‘Iwanyu’ yitiriye Album yamuritse tariki 15 Werurwe 2019.

EP ye iriho indirimbo enye ‘Umugwegwe’, ‘Undi munsi’, ‘Uzaze’ ndetse na ‘Agashinge’. Yayishyize ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki zirimo Bandcamp, iTunes, Amazon, Spotify, Deezer, Tiktok, Instagram n’izindi.

Indirimbo ‘Uzaze’ ndetse na ‘Undi munsi’ ni nshya kuko atarazishyira kuri Youtube. Mu kiganiro na INYARWANDA, Teta Diana yavuze ko indirimbo enye yashyize kuri EP ye ‘zikubiye ku butumwa butanga icyizere kandi bwubaka sosiyete’.

KANDA HANO WUMVE EP YA TETA DIANA

Uyu muhanzikazi avuga ko indirimbo yise ‘Undi munsi’ yubaka umuntu watakaje icyizere akumva ko “ejo ni undi munsi”, ibidashoboka ubu ejo byashoboka, wicika intege.

Avuga ko indirimbo yise ‘Uzaze’ isobanura ko i Burayi atari ijuru rito nk'uko benshi babyibwira. Hashobora ku kubera heza, ariko ni umuhana nk'iyindi, haravuna. Ni umuco utandukanye, wahaba ukahahahira ariko n'ibikuvuna ni byinshi.

Muri iyi ndirimbo aba asobanura iyo si (Isi) atuye uko iteye. Ati "Uzaze nkwereke imihana".

Yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo amaze iminsi mu Bubiligi aganira n’abarimo Producer Didier Touch, umuhanzi Ras Kayaga n’abandi, baseka ukuntu abantu bo mu Burayi bateye imbere cyane ariko bakaba batakaza umubano mu bantu.

Teta ati “Ukaba wasuhuza umuntu ntiyikirize, umwana akaba atahagurikira umukuru, umukuru akaba yaca ku bana barwana ntababuze, mbese ni byinshi twanengaga. N’ubwo hari byinshi byiza bafite, hari byinshi byazambye. Uwayitega amatwi iyo ndirimbo yakumva ibyo mvuga n’uko mbivuga.”

Uyu muhanzikazi yavuze ko izi ndirimbo ze zihuriye ku kuvuga inkuru mpamo. Ko yandika ibyo abona, ibyo aganira n’abantu batandukanye ahura na bo, ku buzima rusange bwa buri munsi.

Teta Diana yashyize ku mbuga zicururizwaho umuziki EP ye yakubiyeho indirimbo enye Teta yavuze ko indirimbo ye yise ‘Uzaze’ yayanditse nyuma yo kubona ko ab’i Burayi bari kugenda batakaza umubano mu bantu Teta uri kubarizwa muri Suede avuga ko EP ye isubiza mo abantu ibyiringiro kandi ikabubaka

Teta ari kugurisha EP ye ku madorali 8$ kugira ngo ubone kopi yayo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND